Urubanza rwa Lt. Col. Munyarugarama Pheneas rurasabirwa koherezwa mu Rwanda

Umushinjacyaha mukuru mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), Hassan Bubacar Jallow, amaze gusaba urukiko gushyiraho itsinda ry’abacamanza rizasuzuma ko urubanza rwa Lieutenant Colonel Munyarugarama Pheneas rwakoherezwa mu Rwanda.

Icyifuzo cyo kohereza urubanza rwa Lieutenant Colonel Munyarugarama Pheneas mu Rwanda kije atarafatwa ngo ashyikirizwe ubutabera. Icyifuzo cyo kumwohereza mu Rwanda kizemezwa na ICTR nk’uko hari izindi manza zasabiwe koherezwa nk’iza: Ladislas Ntaganzwa, Charles Sikubwabo, Aloys Ndimbati na Charles Ryandikayo hamwe na Fulgence Kayishema.

Mu gihe cya Jenoside, Lt. Col. Munyarugarama yari umuyobozi w’ikigo cya gisirikare cy’i Gako mu cyari komini Kanzenze. Acyekwaho kuba ariwe wahagarariye ubwicanyi mu makomini ya Kanzenze, Gashora na Ngenda, arengwa gukora Jenoside, kujya mu mugambi wo gukora Jenoside n’ibyaha byibasira inyoko muntu.

Ubushinjacyaha bubihera ko ariwe wari ukuriye abasirikare n’indi mitwe yitwaza intwaro muri ako gace kandi akagenerwa raporo y’uko ubwicanyi bwagenze buri munsi harimo no gutanda intwaro kuri iyo mitwe.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka