Ruhango: Amaso y’amarundi yageze mu baturage

Nyuma y’iminsi amaso y’Amarundi ateye mu kigo cy’ishuri ryisumbuye ry’Indangaburezi riri mu karere ka Ruhango ubu noneho yadukiriye abaturage.

Aya maso ubwo yibasiraga iri shuri yari yazanywe n’umunyeshuri witwa Gloriose Niyodusaba ukomoka mu karere ka Nyaruguru; nk’uko byatangajwe na Gatari Silvery umuyobozi w’ishuri ryisumbuye ry’Indangaburezi.

Mwizerwa Joseph atuye mu kagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango ari naho ubu iki cyorezo kirimo kugaragara, avuga ko arwaje abana babiri aya maso y’amarundi, kandi uretse imiti ajyenda akagura muri farumasi ngo nta handi hantu ateganya kubavuriza.

Bakundukize Jean Pierre nawe abarizwa mu kagari ka Nyamagana, asanzwe akora umwuga w’ubwubatsi (umufundi) avuga ko ubu akazi ke kahagaze kubera icyibazo cy’ayo maso nawe yanduye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buravuga ko icyi kibazo cy’uko amaso yaba yageze mu giturage butari bwakimenya gusa ngo bwari buzi ko kiri mu ishuri ryisumbuye ry’Indangaburezi; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugeni Jolie Germaine.

Uretse abaturage bahangayikishijwe n’iki kibazo, abanyeshuri biga ku bindi bigo biri mu mujyi wa Ruhango nabo baravuga bafite ubwoba bw’uko icyi cyorezo gishobora kubageraho nicyiramuka kidafatiwe ingamba zihamye, kuko ngo hari abana biga bataha bashobora kuzandurira aya maso hanze bakayinjiza mu bigo by’amashuri.

Ayo maso iyo afashe umuntu arabyimba cyane akanaribwa, uwayanduye arangwa no kuyakuba cyane ntashobore no kujya ahantu hari urumuri rwinshi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka