Nditegure Theoneste uyobora umudugudu wa Kavumu mu kagari ka Mugera, umurenge wa Gatsibo mu karere ka Gatsibo yakubiswe n’abasinzi, ku mugoroba wa tariki 19/03/2012, ubwo yajyaga gufunga utubari dukora nyuma y’amasaha yagenwe.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi witwa Ndizeye Pierre na Donah Ahorukomeye bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu Karere ka Nyamagabe kuva tariki 20/03/2012 bazira kugerageza guha umupolisi ukora mu muhanda ruswa y’amafaranga ibihumbi 15.
Raporo y’umuryango w’abibumbye (UN) yasohotse tariki 20/03/2012 irashinja inzego z’umutekano z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kwica no gufunga abantu bitubahirije amategeko mu gihe cy’amatora ya Perezida yabaye mu mpera z’umwaka wa 2011.
Iraguha Albert na Ndayambaje Thacien batuye mu mudugudu wa Kigarama mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana bafatiwe mu cyuho batera amabuye mu rugo rw’uwitwa Mukampunga Seraphine ku mugoroba wa tariki 20/03/2012 ahagana 19h30.
Mu rwego rwo gukuraho inzitizi zibangamiye isoko rusange, Tanzaniya yakuyeho amadolari 200 y’Amerika (amafaranga ibihumbi 120) yacibwaga amakamyo na visa ku bacuruzi bo mu ibihugu by’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
Igice kimwe cy’inyubako y’Intara y’Uburasirazuba cyasambuwe n’imvura nyinshi n’umuyaga ukomeye byayibasiye ku mugoroba wa tariki 20/03/2012 ku buryo yasambutse igice kinini cyayo, ibiro by’abakozi n’amadosiye birangirika cyane.
Raporo y’ubushakashatsi ku buryo Abanyarwanda bivanye mu bukene, EICV3, igaragaza ko mu karere ka Kayonza abagabo 20,2 ku ijana bafite ibimenyetso by’imirire mibi mu gihe abagore 8,1 ku ijana gusa ari bo bafite icyo kibazo nk’uko ubwo bushakashatsi bwabigaragaje.
Mu rubanza rwa Ingabire rukomeje kuburanishwa n’urukiko, kuri uyu wa kabiri tariki 20/03/2012, Ingabire Victoire yatangiye kwemera bimwe mu bimenyetso byavuye mu Buhorandi, bigaragaza ko yagiranaga ibiganiro rwihishwa n’umutwe wa FDLR.
Ku nshuro ya kane, ishuli rikuru ry’abadiventisiti b’umunsi wa 7 (INILAK) ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuli 1135 baharangije. Uwo muhango ukaba wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 20/03/2012.
Icyunamo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 mu karere ka Nyagatare kizatangirira mu murenge wa Matimba kubera ko ari ho hakunze kugaragara ibibazo by’ihahamuka mu gihe cyo kwibuka kandi hakaba ari na ho hari urwibutso runini mu karere ka Nyagatare.
Umusore witwa Shyaka Hassan yiraye mu murima w’amasaka arayarandura kuko uwitwa Karimwabo Jean Damascene yayahinze mu murima we uri mu kagari ka Ngange mu Murenge wa Muko mu karere ka Byumba atabanje kubimumenyesha.
Ku nsuro ya gatatu, sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda yongeye gutera inkunga igikorwa cyo kuvura abarwaye indwara y’ibibare (Operation Smile). Uyu mwaka MTN Rwanda yatanze inkunga ingana n’amafaranga miliyoni 18.
Abajyanama ba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi harimo n’u Rwanda basuye ingoro y’Umwami Mutara wa III Rudahigwa iri i Nyanza mu Rukali kuri uyu wa kabiri tariki 20/03/2012.
Umugore witwa Uwingabiye Domina wo mu mudugududu wa Kabare mu kagari ka Ngange mu Murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi ararira ayo kwarika nyuma yo kwiyubakira inzu akayirukanwamo n’umugabo yayicyuriyemo.
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amazi mu karere ka Nyabihu byahuriranye no gutaha umuyoboro w’amazi meza wa Cyamabuye-Mukamira tariki 19/03/2012. Kuri uwo munsi ufite insanganyamatsiko igira iti “Dukoreshe amazi neza tunihaza mu biribwa” hanatangijwe icyumweru cy’isuku mu karere.
Umuhanga mu by’ibyimyambarire ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza witwa Rachel Freire aherutse gushyira ahagaragara umwambaro udasanzwe kuko ukoze mu mabere y’inka cyane cyane yibanda ahari imoko (cow’s nipple).
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria (NFF) ryahaye umutoza w’ikipe y’igihugu, Stephen Keshi, uburenganzira busesuye bwo guhitamo ahantu hazakirwa umukino wo kwishyura hagati ya Nigeria n’u Rwanda.
Uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu, Juru Anastase, avuga ko ababazwa cyane n’imitungo y’abacitse ku icumu yangijwe itarishyurwa kugeza ubu ifite agaciro kagera ku mafaranga miliyoni 50.
Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yabuze feri irenga umukingo itangirwa n’inzu ya Fina Bank ikoreramo ahagana mu ma saa moya za mugitondo tariki 20/03/2012.
Umuryango nyafurika uharanira uburenganzira bwa muntu (ACHPR), Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho Kenya (ICJ-Kenya), Amnesty International, Umuryango mpuzamahanga w’abavoka, Ihuriro nyafurika ry’abunganizi mu mategeko n’umuryango mpuzamahanga w’abunganizi ni yo miryango izatoranywamo uzakurikirana urubanza rwa Pasiteri Jean (…)
Umuryango w’abantu batanu ugizwe n’umugabo, umugore n’abana batatu bafungiye kuri sitasiyo ya Rwamiyaga mu karere ka Nyagatare kuva tariki 19/03/2012 nyuma yo gufatwa bagerageza kwinjira muri Tanzaniya nta byangombwa by’inzira bafite.
Abacuruzi bacururiza mu isoko rikuru rya Ngoma ahatubakiye barinubira ko basora amafaranga amwe n’abacururiza ahubakiye kandi bo banyagirwa ndetse bakanacururiza hasi.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu karere ka Nyagatare bidatanga musanzu wa siporo birashinjwa kudindiza imikino muri ako karere. Ibitanga uwo musanzu birinubira guhora bitanga ayo mafaranga kandi imikino bakayihuriramo n’abatarayatanze.
Minisitiri Francois Kanimba asanga abikorera bafite uruhare runini mu gutuma abatuye Afurika bihaza mu biribwa. Yabitangaje tariki 19/03/2012 ubwo yatangizaga inama y’Abaminisitiri b’Ubuhinzi baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika iteraniye i Kigali.
Kompanyi y’indege ya Rwandair yasinye amasezerano yo gutumiza indege ebyiri zo mu bwoko bwa CRJ900 NextGen muri sosiyete yitwa Bombardier Aerospace. Rwandair izaba ibaye iya mbere gukoresha ubu bwoko b’izi ndege mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba.
Abana bagera kuri 270 biga mu mashuri abanza ya Nkana yo mu murenge wa Kiyombe mu karere ka Nyagatare ntibafite aho bigira kubera imvura yaguye tariki 18/03/2012 igasenya ibyumba by’amashuri bitatu bigirigamo.
Abantu batanu bamaze gutabwa muri yombi na Police ikorera mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo bakekwaho kugira uruhare mu gitero cyagabwe ku muturage wo mu murenge wa Kiziguro witwa Ntawukabura Daniel bagamije kwiba ikigo cy’imari iciriritse cyo kubitsa no kuguriza (RIM) gikorera mu murenge wa Kiziguro.
Mu ruzinduko bagiriye ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi i Nemba mu karere ka Bugesera, tariki 19/03/2012, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène na Perezida wa Sena y’u Burundi, Ntisezerana Gabriel bishimiye akazi gakorerwa kuri uwo mupaka.
Huug Bosse, umugabo uri mu zabukuru ukomoka mu gihugu cy’u Buholandi ntiyari yahagarara guseka guhera mu mwaka wa 2010 kubera ikinya yatewe ubwo yabagwaga mu mayunguyungu.
Nyuma yo gusezererwa mu mikino ya ½ kirangiza mu gikombe cy’Afrika cy’ibihugu, umutoza watozaga ikipe y’igihugu ya Ghana, Umunyaseribiya Goran Stevanovic, kuri uyu wa mbere tariki 19/03/2012 mu masaha y’igicamunsi yasezerewe ku kazi ke.
Inkuba idasanzwe yakubise imwe mu nzu y’amacumbi ya hoteli La Palisse iri mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera ihita ishya ndetse na bimwe mu bikoresho bifite agaciro karenga miliyoni 7byari biyirimo birashya.
Amazu 6 yo mu mudugudu wa Karama, akagari ka Nyagisozi, umurenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango yasenyutse ibisenge kubera umuyaga wahushye ku mugoroba wa tariki 18/03/2012.
Ngirinshuti Alfred wo mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke yahaye Bavugirije Jean na Ndabuhuye Leonidas inzu ebyiri zifite agaciro ka miliyoni 3 n’ibihumbi 700 mu rwego rwo kubashimira ko bamuhishe muri Jenoside yakorewe abatutsi yo muri Mata 1994.
Umuryango uhuza ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC) ugiye gutangiza umushinga ugamije kunoza serivise z’ubuzima aho imiti yujuje ubuziranenge izajya igezwa ku bihugu bigize uwo muryango ku buryo bwihuse.
Abasirikare bakuru bagera kuri 36 biga mu ishuri Kenya Defense Staff College ryo muri Kenya bari mu Rwanda mu rwego rwo kwigira ku bunararibonye bw’igisirikare cy’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwatangaje ko abagoronome bahawe amapikipiki y’akazi bakayagurisha bagiye gukurikiranwa kuko ari ukunyereza umutungo wa Leta; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, abivuga.
Umusore Nsabimana Olivier bakunze kwita “Roy” wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana (Gospel Music), arimo gutegura igitaramo cyo kumurikira abakunzi be album ye ya mbere yitwa “umubisha ni nde?” mu kwezi kwa kane uyu mwaka.
Qatar Airways, isosiyeti itwara abantu ikoresheje indege yo muri Leta ya Qatar, yatangiye imyiteguro yo gutangira ingendo zayo za buri munsi mu Rwanda kuva tariki 21/03/2012.
Kuva uyu munsi tariki 19/03/2012, Perezida Kagame yatangije umwiherero wa 10 w’akanama k’abajyanama be (PAC) kuri Muhazi mu karere ka Gatsibo.
Gare y’akarere ka Nyabihu irimo kubakwa mu murenge wa Mukamira ije gusubiza ikibazo cya parking yari yarabaye ntoya kubera ko aka karere kagendwa n’imodoka nyinshi, ikibazo cyo kubura aho abagenzi n’abacuruzi baruhukira ndetse no kubura aho umuntu ategera imodoka hazwi.
Mu kagari ka Nyarwaya ,umurenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi isambu ya Leta yibasiwe n’inkongi y’umuriro batazi icyawuteye utwika hegitari zigera muri eshatu.
Imbuto Foundation, tariki 18/03/2012, yahembye abakobwa bo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi barangije amashuri abanza, icyiciro rusange ndetse n’amashuri yisumbuye batsinze neza kurusha abandi.
Nyuma y’amatora muri Primus Guma Guma igice cya kabiri (PGGSS 2) abahanzi icumi bazahatanira umwanya wa mbere baramenyekanye ndetse n’imibare ibaranga.
Umuyobozi w’ikigega mpuzamahanga cy’imali (FMI), Christistine Lagarde, aratangaza ko hari ibimenyetso bigaragaza ko ubukungu bw’isi bugenda busubira ku murongo nubwo hakiri utubazo.
Abakinnyi, abatoza ndetse n’abakunda umupira w’amaguru ku isi bakomeje gusengera Patrice Muamba bamwifuriza gukira, dore ko amerewe nabi cyane mu bitaro byitwa London Chest Hospital biri i Londres.
Umusore w’imyaka 20 witwa Desire Nsabiyumva yatawe muri yombi tariki 18/03/2012 mu karere ka Rulindo azira gukora kanyanga. Yafashwe nyuma y’uko urwego rushinzwe umutekano mu baturage mu murenge wa Murambi rutanze amakuru kuri polisi.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Ruhango bafashe ingamba ko bagiye guhangana n’ikibazo cy’ubukene bashishikariza abaturage guhinga mu buryo bugezweho bujyanye n’ikoranabuhanga.
Etincelles FC yasanze Kiyovu Sport mu rugo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo iyihatsindira ibitego 2 kuri 1 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wabaye ku cyumweru tariki 18/03/2012.
Mu matora y’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyarugenge yabaye tariki 17/03/2012, Nkusi Charles, umuyobozi w’umudugudu w’Ingenzi mu Kiyovu, yatorewe kuyobora komite ngenzuzi y’uwo muryango. Yungirijwe na Kamuru Charles na Odette Uwantege.