Ngoma: Umuyaga wagushije insina watumye ibiciro by’ibiribwa bihenda

Abatuye akarere ka Ngoma ubundi gasanzwe kazwiho kugira ibitoki byinshi, baravuga ko bugarijwe n’izamuka ry’ibiribwa birimo n’ibitoki ririguterwa n’umuyaga waguye ari mwinshi ukonona insina.

Ibiciro by’ibitoki byarazamutse cyane ndetse ngo birikugenda bibura. Igitoki cyaguraga amafaranga 1200 ubu kirikugura amafaranga 1800.

Impamvu abahinzi b’ibitoki bavuga ko yatumye bihenda ngo n’imvura yaguye nabi ikagwamo umuyaga maze insina zose zari zifite ibitoki zikagwa bityo ubu hakaba nta bitoki bigisigayemo.

Indi mpamvu abacuruza ibitoki bavuga ko yatumye bizamuka cyane ngo nuko ibirayi bitakiboneka, n’aho bibonetse bikaba byarahenze cyane kuko byavuye ku mafaranga 200 ku kiro bikaba ubu bigura 260 ku kiro.

Umwe mu bacuruzi barangura bakanagurisha ibitoki wavuganye n’itangazamakuru kuri uyu wa 24/09/2012, yatangaje ko ibiciro bishobora gukomeza kuzamuka kuko ngo no kubibona bitacyoroshye.

Igitoki cyaguraga amafaranga 1200 ubu kirikugura amafaranga 1800.
Igitoki cyaguraga amafaranga 1200 ubu kirikugura amafaranga 1800.

Yagize ati “Ibitoki byarabuze cyane, natwe tubirangura ubu usigaye ujya kugwiza ibyo uzana ku igari ugeze nko bahinzi batatu. Umwe aguha kimwe undi ikindi mu gihe ubundi n’abaranguzi batatu bahuriraga ku umuntu umwe bose akabaranguza.”

Abagurisha ku mabere bo ubu bari kugurisha amabere atanu ku mafaranga 100.

Uku kuzamuka biteje inkeke abatuye umujyi wa Kibungo kuko batibaza uko bazabyifatamo mu gihe babona ibitoki byari bibatunze bitangiye guhenda kare, ndetse n’ibirayi bahungiragaho nabyo bikaba biri kurira ubucya n’ubwira.

Akarere ka Ngoma ndetse n’igice cy’intara y’Uburasirazuba bizwiho kugira urutoke rwinshi n’ibitoki bigura make.

Hari n’ababona ko uku guhenda kw’ibiribwa biri guterwa nuko uyu mujyi ugenda uturwa cyane n’abaza kuhiga kubera univerisiti ihari ya Kibungo (INATEK) ndetse n’abandi baza muri gahunda zitandukanye.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka