Colonel Samson Mande arategura gushinga umutwe wo guhirika ubutegetsi bwa Kampala

Colonel Samson Mande wahoze mu ngabo za Uganda nyuma akaza guhungira mu gihugu cya Suede, ngo yaba ashaka guhirika ubutegetsi bwa Museveni.

Colonel Samson Mande ngo aherutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho yakoranye inama n’abantu batandukanye bahagarariye imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu mu gushaka gushyiraho umutwe ugomba guhirika ubutegetsi bwa Uganda; Nkuko bigaragazwa n’urubuga Chimpreports.com.

Amakuru akomeza avuga ko Colonel Samson Mande yageze muri Kongo Kinshasa avuye i Nairobi muri Kenya aho yari ku itariki 7 Nzeri.

Muri Kongo Kinshasa kandi Mande ngo yagiranye inama y’umwanya munini n’umukuru w’umutwe Armée de rédemption du peuple nawo ukorera mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa.

Colonel Samson Mande.
Colonel Samson Mande.

Inzego zishinzwe umutekano mu gihugu cya Uganda zitangaza ko zatangiye kwiga kuri ayo makuru agaragaza ko Mande yaba afitanye ubufatanye n’imwe muri iyi mitwe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu rwego rwo guhirika ubutegetsi bwa Museveni.

Mandé yageze i Nairobi agendeye ku byangombwa by’ibihimbano, aho yahise asaba umugore we uri i Stockholm muri Suède kumenyesha polisi ko umugabo we yaburiwe irengero, ibi byose mu rwego rwo kujijisha inzego z’iperereza za Uganda.

Mu minota mike, umuntu umwe mu nzego z’iperereza yaje kumenyesha Uganda ko Mandé ari muri hoteli imwe i Nairobi. Hakurikiyeho inama muri ambasade ya Uganda i Nairobi kugira ngo harebwe uburyo Mandé yafatwa ku bufatanye n’igihugu cya Kenya.

Mandé yabashije gucika abari bagiye kumufata ubwo bazaga bamwegera bakabura aho arengeye, aribwo yakomereje urugendo rwe muri Kongo Kinshasa.

Urubuga Chimpreports.com rusanga ibi bishobora kuba intandaro ku mwuka mubi hagati ya Uganda n’ibihugu bya Kenya ndetse na Kongo Kinshasa kubera kubishinja kureka umuntu nk’uyu ushaka guhirika ubutegetsi agakoresha ubutaka bwabyo mu bikorwa bye bibisha.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abahanzi dufatanye twese hamwe gukangurira ibihugu byacu uburyo umutekano w’abaturage ari ingenzi mbere ya byose.

Cubin kamoso yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka