U17: u Rwanda ruzatangira kwitegura Botswana ku wa gatandatu
Nyuma yo kumenya ko ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 izakina na Botswana mu cyiciro cya kabiri cy’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, u Rwanda ruzatangira kwitegura iyo kipe kuri uyu wa gatandatu tariki 29/09/2012.
Bitewe n’uko ikipe y’u Rwanda U17 yitwaye neza mu gikombe cya Afurika giheruka kubera mu Rwanda muri 2011 ikegukana umwanya wa kabiri, byatumye ititabira imikino y’ibanze yakinnye n’amwe mu makipe ataritwaye neza mu gikombe cya Afurika giheruka.
U Rwanda ruzatangirira amarushanwa mu cyiciro cya kabiri cy’amajonjora aho ruzakina na Botswana yasezereye Malawi iyitsinze kuri penaliti 4-2 nyum yo kunganya ibitego 3-3 mu mikino y’amajonjora y’ibanze.
Nubwo umutoza w’ikipe y’u Rwanda U17, Richard Tardy, atarashyira ahagaragara abakinnyi bagomba kwitabira imyitozo, amakuru dukesha FERWAFA avuga ko iyo myitozo igomba gutangira ku wa gatandatu tariki 29/9/2012.
Umukino ubanza ukazabera i Gaborone tariki 13/10/2012, naho uwo kwishyura ubere i Kigali tariki 27/10/2012.
Umutoza Tardy avuga ko agomba gutangira gutegura ikipe hakiri kare, dore ko abakinnyi be bataramenyera neza amarushanwa bikaba byaragaragajwe n’ibitego byinshi batsinzwe mu mikino ya gicuti bamaze gukina.
Ubwo yari muri Nigeria, ikipe y’u Rwanda U17 yatsinzwe na bagenzi babo ba Nigeria U17 ibitego 8-0 mu mikino ibiri; umukino wa mbere batsindwa 5-0, uwa kabiri batsindwa 3-0.
Bakinnye kandi imikino ya gicuti mu Rwanda aho bakinnye na La Jeunesse imikino ibiri, umukino wa mbere banganya 0-0, umukino wa kabiri banganya ibitego 4-4.
Nubwo mu kwitegura imikino y’amajonjora y’igikombe cya Afurika ikipe y’u Rwanda U17 yagaragaje ko igifite byinshi byo kwiga, umutoza wayo Tardy we afite icyizere cy’uko azayitegura kandi ikitwara neza, maze ikabona itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.
Muri 2011 ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yakinnye igikombe cya Afurika yegukana umwanya wa kabiri nyuma ya Burkina Faso yatwaye igikombe.
Uwo mwanya wa kabiri kandi wahesheje u Rwanda itike yo gukina igikombe cy’isi cyabereye muri Mexique, gusa ho u Rwanda rwari kumwe na Canada, Ubwongereza na Uruguay rwasezerewe mu cyiciro cy’amatsinda.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|