Umunyarwanda ugiye muri NBA: Nate Ament yashimangiye uruhare rwa Nyina
Nate Ament, Umunyarwanda ubaye uwa mbere ugiye gukina shampiyona ya basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), akaba umwe mu bakinnyi bakiri bato bari kuzamuka neza muri uyu mukino, yagarutse ku rugendo rwe yatangiye akiri umwana, agaragaza ko rutari rworoshye ariko yarufashijwemo n’inkunga idasanzwe ya Maman we.
Uyu musore w’imyaka 19, yatumye u Rwanda rwandika amateka yo kugira Umunyarwanda ukina muri NBA nyuma y’uko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu. Yatoranyijwe n’Ikipe ya Miami Heat muri iki cyiciro cya mbere ari uwa 13, ihita imutanga muri Milwaukee Bucks azajya akinira.
Nate Ament wakiniraga Kaminuza ya Tennesse, muri ibi birori bya "NBA Draft 2026" yari yambaye ikote ririho amagambo ‘Visit Rwanda’ imbere.
Mu kiganiro yahise agirana n’itangazamakuru, Nate yavuze ko gukunda basketball byatangiye akiri muto cyane, aho yakundaga gukina ku bibuga by’iwabo ndetse no ku ishuri. Yagaragaje ko nubwo hari imbogamizi zirimo kubura ibikoresho bihagije n’amarushanwa make, atigeze acika intege.
Ati: “Nakuze nkunda basketball cyane. Nari mfite inzozi zo kuzaba umukinnyi ukomeye, kandi n’ubwo bitari byoroshye, nakomeje gushyiramo imbaraga.”
Icyakora, yagaragaje ko umuntu w’ingenzi wamufashije cyane muri uru rugendo ari nyina, wamubaye hafi mu bihe byose. Yavuze ko nyina yamuteraga imbaraga, akamugira inama ndetse akanamushyigikira mu buryo bwose bushoboka.
Ati: “Mama ni we muntu wampaye imbaraga kurusha abandi bose. Yanyeretse ko nshobora kugera ku nzozi zanjye niba nishyizeho.”
Nate Ament yemeza ko iyo nkunga y’umubyeyi we yamubereye urufatiro rukomeye, rumufasha gukomeza gukora cyane no kugira icyizere cyo kugera kure muri basketball.
IBYO WAMENYA KURI NATE AMENT
Nathaniel Herman Ament, uzwi nka Nate Ament, yavutse ku wa 10 Ukuboza 2006 i Woodbridge muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umuhungu wa Albert Ament, Umunyamerika wahoze akina Basketball, na Godelive Mukankuranga, Umunyarwandakazi.
Nyina wa Nate Ament yavuye mu Rwanda mu 1994 ajya mu Butaliyani abifashijwemo na UNICEF kugira ngo akomeze amashuri. Nyuma yo kugera muri icyo gihugu, yakiriwe n’umuryango wamureze, ari na ho yaje guhura na Albert Ament, baza kubaka umuryango wabo. Nubwo Nate yavukiye muri Amerika, yakuze azi inkomoko ye y’u Rwanda kandi yagiye agaragaza ko ayishimira.
Impano ye yatangiye kugaragara akiri mu mashuri yisumbuye, aho yabaye umwe mu bakinnyi bifuzwaga cyane n’amashuri makuru akomeye muri Amerika. Mu 2025 yahisemo gukomereza amasomo ye muri University of Tennessee, aho yakomeje kwitwara neza muri Basketball ya kaminuza.
Mu 2024, Nate Ament yari mu ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika y’abatarengeje imyaka 18 yitabiriye FIBA U18 AmeriCup, ifasha igihugu cye kwegukana umudali wa zahabu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|