Kuri uyu wa kabiri APR FC ifite igikombe cya shampiyona giheruka irakira AS Muhanga yazamutse uyu mwaka mu cyiciro cya mbere, umukino uraza kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa cyenda n’iminota 30.
APR FC yatangiye shampiyona yitwara neza kuko yabonye amanota atatu nyuma yo gutsinda Marine FC ibitego 2-1 mu gihe AS Muhanga yo yatangiye shampiyona inganyana Etincelles ubusa ku busa.
Indi mikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona izakinwa ku wa gatatu tariki 27/09/2012, aho Police FC izajya gusura Marine FC kuri stade Umuganda i Rubavu.
Police FC yanganyije umukino wayo wa mbere wa shampiyona na La Jeunesse izaba ifite akazi katoroshye i Rubavu, kuko Marine ariyo yagize uruhare runini mu kubuza Police FC gutwara igikombe cya shampiyona umwaka ushize ubwo yatsindirwaga kuri stade Umuganda igitego 1-0.
Kuri uyu wa gatatu kandi Rayon Sport izaba ishaka amanota atatu ya mbere muri shampiyomna ubwo izaba ikina na AS Kigali kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, nyuma yo gutsindwa n’Amagaju ibitego 2-1 mu mukino wa mbere wa shampiyona.
Musanze FC izakina na Etincelles i Musanze, La Jeunesse yakire Mukura kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, Kiyovu Sport ikine n’Amagaju i Nyamagabe naho Espoir FC yakire Isonga FC i Rusizi.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|