Shampiyona y’u Rwanda ku munsi wa kabiri

Kuri uyu wa kabiri tariki 25/09/2012 no ku wa gatatu tariki 26/09/2012 shampiyona y’u Rwanda irakomeza, ikaza kuba igeze ku munsi wa kabiri wayo.

Kuri uyu wa kabiri APR FC ifite igikombe cya shampiyona giheruka irakira AS Muhanga yazamutse uyu mwaka mu cyiciro cya mbere, umukino uraza kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa cyenda n’iminota 30.

APR FC yatangiye shampiyona yitwara neza kuko yabonye amanota atatu nyuma yo gutsinda Marine FC ibitego 2-1 mu gihe AS Muhanga yo yatangiye shampiyona inganyana Etincelles ubusa ku busa.

Indi mikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona izakinwa ku wa gatatu tariki 27/09/2012, aho Police FC izajya gusura Marine FC kuri stade Umuganda i Rubavu.

Police FC yanganyije umukino wayo wa mbere wa shampiyona na La Jeunesse izaba ifite akazi katoroshye i Rubavu, kuko Marine ariyo yagize uruhare runini mu kubuza Police FC gutwara igikombe cya shampiyona umwaka ushize ubwo yatsindirwaga kuri stade Umuganda igitego 1-0.

Kuri uyu wa gatatu kandi Rayon Sport izaba ishaka amanota atatu ya mbere muri shampiyomna ubwo izaba ikina na AS Kigali kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, nyuma yo gutsindwa n’Amagaju ibitego 2-1 mu mukino wa mbere wa shampiyona.

Musanze FC izakina na Etincelles i Musanze, La Jeunesse yakire Mukura kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, Kiyovu Sport ikine n’Amagaju i Nyamagabe naho Espoir FC yakire Isonga FC i Rusizi.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka