John Terry yasezeye mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza

Myugariro akaba na Kapiteni w’ikipe ya Chelsea, John Terry, yatangaje ko asezeye burundu mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, nyuma y’ibibazo bishingiye ku irondaruhu bivugwa ko yagiriye na myugariro wa Queens Park Rangera Antony Ferdinand.

Terry yashyize ahagaragara iri tangazo, mbere gato y’uko ajya kwisobanura imbere y’akanama k’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA) kuri uyu wa mbere tariki 24/9/2012, gashaka kumuhata ibibazo kuko katigeze kanyurwa n’icyemezo cyafashwe n’inkiko zisanzwe zari zemeje ko Terry yakurwaho icyaha.

Nyuma yo kumva ko FA ishaka kongera kumuhata ibibazo kandi yari yarabwiwe n’inkiko zisanzwe ko akuweho icyaha, Terry yafashe icyemezo cyo gusezera mu ikipe y’igihugu avuga ko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza rimurwanya kandi rikaba rivuga ko ibyo avuga ari nta shingiro bifite.

Itangazo dukesha Dailymail ryashyizwe ahagaragara na John Terry rigira riti “Uyu munsi ntangaje ku mugaragaro ko nsezeye mu ikipe y’igihugu. Ndashimira abatoza bose bantoje, ndetse bakampamagara inshuro 78 nari maze kugezaho.

“Naranezerewe cyane kubera ibihe byiza nagiranye n’abakinnyi twakinanye mu ikipe y’igihugu. Ndashaka bose kubashimira, nkashimira abafana ndetse n’umuryango wanjye bamfashije cyane kandi bakamba inyuma igihe cyose nari mu ikipe y’igihugu.

Terry yazize irondaruhu acyekwaho kugirira Antony Ferdinand.
Terry yazize irondaruhu acyekwaho kugirira Antony Ferdinand.

Gukinira ikipe y’igihugu nkanayibera kapiteni byari inzozi kuri njye kuva ndi umwana muto none nashimishijwe cyane n’uko byabaye impamo, ni ikintu gikomeye kuri njye.

Nagerageje kwitangira ikipe y’igihugu uko nari nshoboye, gusa gufata iki cyemezo bikomerekeje umutima wanjye. Ndifuriza umutoza Roy Hodgson hamwe n’abo bafatanyije kuzagira ibihe byiza ndetse n’intsinzi.

Nafashe icyi cyemezo hakiri kare mbere y’uko njya imbere y’akanama ka FA gashinzwe imyitwarire, kuko nzi ko n’ubundi ari ntacyo byenda gutanga, nyuma y’aho urukiko rwari rwangize umwere ariko FA ntishake kubyemera.

Ubu icyo ngiye gukora, ni ugushyira imbaraga zanjye mu gukinira Chelsea, tugashaka ibikombe byaba ibyo mu gihugu ndetse n’ibyo ku mugabane w’Uburayi, kandi ndashima abafana ndetse n’ikipe yanjye ukuntu bakomeje kumba hafi”.

John Terry w’imyaka 31 yatangiye gukinira Ubwongereza muri 2003, gusa n’ubwo yabaye umukinnyi ngenderwaho mu kugarira, yakunze kurangwa n’ibibazo by’irondaruhu ndetse n’ubusambanyi yagiriraga bamwe mu bagore b’abakinnyi bakinanaga, bikaba byaratumye atakaza igitambaro cya Kapiteni inshuro ebyiri.

Gusezera kwa Terry bishobora kuba ikibazo gikomeye ku mutoza w’Ubwongereza urimo gutegura imikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi aho agomba gukina na San Marino ndetse na Pologne mu Ukwakira uyu mwaka.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka