Kanye West yareze imbuga za internet zirimo kwerekana video ye akora imibonano mpuzabitsina
Kanye West yareze imbuga za internet urubuga rwa AllHipHop.com ndetse n’izindi zitandukanye avuga ko yavogerewe mu buzima bwe zerekana umuhanzi Kanye West arimo gukora imibonano mpuzabitsina n’umukobwa bahoze bacuditse.
Iyo kasete kandi ngo yamaze gukorwamo izindi nyinshi zibarirwa mu mamiliyoni, none itsinda ry’abashinzwe kuburanira Kanye ryamaze kugeza ikirego mu rukiko.
Abashinzwe kuburanira Kanye West bandikiye ibaruwa rwa AllHipHop.com ndetse n’izindi bihanangiriza iyerekanwa ry’ayo mashusho, banasaba ko avanwa ku mbuga zose zirimo kuyerekana; nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Huffington Post.

Iyo baruwa iragira iti: "Mumenye ko ayo mashusho murimo kugaragaza ndetse na kasete mwayavanyeho, byibwe muri mudasobwa ya Kanye West atabizi. Kuyerekana mu buryo ubwo ari bwose binyuranyije n’amategeko kuko ari ukuvogera ubuzima bwe no guhutaza uburenganzira bwe, bityo bikaba bihanishwa itegeko”.
Iyo kasete igaragaza Kanye West mu mibonano mpuzabitsina ifite iminota 20, ariko urubuga rwa TMZ.com ruremeza ko hari n’indi kasete ndende y’iminota 40 nayo ngo yaba yamaze kugera mu maboko y’abantu biteguye kuyishyira ku mugaragaro.
Kanye West amaze iminsi acuditse n’umukobwa witwa Kim Kardashian. West ngo yaba yatangiye kumugisha inama y’uko aza kubyitwaramo nyuma y’uko iyo kasete igiye ahagaragara.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu musore yahohotetwe pe!umuntu yirira utunwa kunshuti ye ngo ni ngombwa isi yose ibimenye?Cyangwa uwo mukobwa ntiyujuje imyaka y’ubukure?Niba yuzuye ubutabera bumurenganure.
Muraho ntore za paul kagame. Mbanshimira ibyiza mutugeza ho kandi murasobanutse mwashakiye amakuru ya crub zikomeye zo kumugabane wuburayi kumupira wamaguru foot ballcrub ndigushaka ko munsubiza