Radio na Weasel bafatanywe forode
Abasore babiri bo mu itsinda rya Goodlyfe aribo Mowzey Radio na Weasel, mu cyumweru gishize bahaswe ibibazo nyuma yo gufatanwa forode ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda.
Aba basore babiri bari bakubutse mu gihugu cy’ubushinwa bafatanywe ivarisi irimo amaterefoni, imyenda n’inkweto kandi batigeze babimenyakanisha muri gasutamo; nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye bibivuga.
Mozwey yahise asaba imbabazi anavuga ko atazabyongera, maze basabwa gutanga amashiringi miliyoni esheshatu, angana na kimwe cya kabiri cy’ayo bagombaga gusora, ubundi barabarekura.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|