Pakistani: Minisitiri yashyizeho igihembo cy’amadolari ibihumbi 100 ku uzica uwakoze filime isebya idini ya Islam
Umumisitiri muri Guverinoma ya Pakistani ushinzwe inzira za gari ya moshi yashyizeho igihembo cy’amadolari ibihumbi 100 y’amerika ku muntu wese uzica cyangwa agafasha kwica uwakoze filme anti-islam yiswe L’innocence des musulmans, isebya intumwa Muhamedi.
Ibi Minisitiri Ghulam Ahmed Bilour yabitangaje ubwo yari i Peshawar mu majyaruguru ya Pakistani ko uzabikora azayamwihera mu ntoki.
Aha yaboneyeho no kwibutsa abatalibani n’abo mu mutwe wa Al-Qaïda bose ko icyo gikorwa nabo kibareba, aho yavuze ko niba ari ibishoboka uriya muntu yakwicirwa mu biganza byabo nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Sun.
Filime innocence des musulmans ikomeje guteza imyigaragambyo mu bihugu bitandukanye bituwe n’abo mu idini ya Islam kubera uburyo isebya iri dini, by’umwihariko ikagaragaza intumwa Muhamendi mu bikorwa bibi.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|