Iyi radiyo izajya yibanda ku makuru y’ibyamamare, imikino, ibiganiro by’abashakanye n’ibindi bishishikaza urubyiruko.
Umuyobozi w’agateganyo wa ORINFOR, Willy Rukundo, yatangaje ko baje gusanga bashobora kuba batakaza umubare munini w’abantu bakabaye bakurikirana gahunda za ORINFOR, maze bahitamo gushyiraho radiyo izibanda ku rubyiruko rungana hafi na 60% by’Abanyarwanda.
Ku ikubitiro ibiganiro by’iyi radiyo bizajya bitangira saa munani z’amanywa bigere saa sita z’ijoro, ikazajya ikoresha n’indimi zikoreshwa mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba nk’igiswahiri n’icyongereza.
Umwe mu banyamakuru uzajya akora kuri iyi radiyo, Tijdala Kabendera, avuga ko bafite byinshi bahishiye abakunzi b’iyi radiyo nk’umuziki, amakuru y’abasitari (stars) benshi kizibanda ku Banyarwanda, n’ibindi bitandukanye.
Yuzuzwa kandi na Mugenzi we Uwineza Clarisse, uzajya akora ibiganiro yemeza ko bigamije gufasha umuryango nyarwanda n’urubyiruko.
Iyi radiyo ivugira ku murongo wa 104.7 FM yigeze kubaho ari umurongo wa kabiri wa radiyo Rwanda mu mwaka wa 1998. Abazajya bayihamagaraho bakoresheje terefoni ntibazajya bishyuzwa amafaranga; nk’uko ORINFOR ikomeza ibitangaza.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
iyi ni Radio ijyanye ni igihe kabisa mukomereze aho
Ndabakunda Musuhurize Clalise Murindwa Tijyala Ernesto Dj Shyne Nerson Mucyo Patric Habarugira Uwamariya Nadia Mariseli Ndabakunda Ni Frank Ubifurije Wikende Nziza.
Magic Fm Yaje Arigisubizo Kurinjye Kdi Maze Kuyigiraho Byishi Murinjyewe Niyo Maze Umwanya Ntayumva Ntamahoro Mbafite Mubyukuri Ndumukunzi Wa RBA Byumwihariko Wa Magic Fm Ndashimira RBA Imana Ibamere Umugisha Utagabanije Njyewe Franck RBA Yamaye Amata Sinzayima Amatwi Namakuru Igihe Nyafite Nzayatanga Murakoze Imana Ibishimire.
RBA Ndagukunda Kdi Muringewe Habyo Mwahinduye Kuringewe Kdi Ibiganiro Byanyu Biratwubaka Mukomeze Mukangurire Abanyarwanda Kwigira Thnx.
Magic Waziye Igihe Ndabakunda Kdi Muhindura Byishi Mu Banyarwanda Kdi Twebwe Nkurubyiruko Turabashimiye Thanks Ni Tumusime Frank A,k Fred A,k Indatwa Lion.
mudatenguhwa iyi radio ije ikenwe ,izamure abana babanyarwanda bakiri hasi babandi bita under ground tubashimire ubufatanye muhorana nabakunzi biki kinyamakuru kitugezaho amakuru mashya yubaka umuryango nyarwanda
mudatenguhwa iyi radio ije ikenwe ,izamure abana babanyarwanda bakiri hasi babandi bita under ground tubashimire ubufatanye muhorana nabakunzi biki kinyamakuru kitugezaho amakuru mashya yubaka umuryango nyarwanda
murabagabo ije ikenewe
Erega n’ubundi Willy bazamwemeze kuko afite twa innovation twinshi.
Muribuka muri Comemoration week/april ?
Akomereze aho
Wouou turabashimira rwose Orinfor tuabategereje turi benshi kubiganiro byiza byacu ariko muzadushirirmo amakuru y’imikino kuko tuyakunda cyaneee congrs for the best innovation.