Ingabo zirwanira ku butaka zashoje amahugurwa arimo kunoza amayeri ku rugamba

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, kuri uyu wa Kabiri yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa yahawe Brigade y’abasirikare barwanira ku butaka Icyiciro cya 08, yabereye mu Kigo cy’Amahugurwa ya gisirikare i Nasho, mu Karere ka Kirehe.

Aya mahugurwa yamaze amezi ane yibanze ku gutyaza ingabo ngo zihore ziteguye, bongererwa ubumenyi mu kuyobora no gukurikirana imyitwarire y’abasirikare, no kunoza amayeri y’ibikorwa njyarugamba.

Gen MK Mubarakh yashimiye abarangije aya mahugurwa anabagezaho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame.

Muri ubwo butumwa, Perezida yashimye akazi gakomeje gukorwa na RDF n’izindi nzego z’umutekano, anashimira by’umwihariko abasirikare barangije aya mahugurwa uyu munsi. Yabibukije ko amahugurwa ahoraho ari yo nkingi y’ingenzi ituma RDF ikomeza gukora kinyamwuga.

Gen MK Mubarakh yashimangiye ko amahugurwa y’urwego rwisumbuye ku Ngabo zirwanira ku butaka afite uruhare rukomeye mu gutegura abasirikare kugira ngo bashobore gusohoza neza inshingano zabo no guhangana mu buryo bunoze n’ibibazo bishya by’umutekano bishobora kuvuka.

Yanagaragaje ko, uretse ubumenyi n’ubuhanga bwa tekiniki n’amayeri ya gisirikare, aya mahugurwa yanabatoje indangagaciro z’ingenzi zirimo imyitwarire ya gisirikare, ubunyamwuga ndetse no gukora inshingano zabo mu bunyangamugayo, byose bikajyana no kubahiriza amahame agenga RDF.

Umugaba Mukuru w’Ingabo yasabye abasirikare gukoresha neza ubumenyi bushya bungutse mu bikorwa bya gisirikare no gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza n’ikinyabupfura, mu rwego rwo kurushaho gusohoza neza inshingano zabo za buri munsi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka