Umwe muri abo bayobozi ya Yanga Africa, Clement Sanga yatangarije ibintangazamakuru ryo muri icyo gihugu ko komite nyobozi ya Yanga yemeje yuko bahagarika uwo mutoza kubera yuko hari ibyo atumvikana n’ubuyobozi uburyo ayobora abakinnyi bitandukanye nuko ubuyobozi bubishaka.
Yagize ati “Twamuguriye abakinnyi bakomeye bari ku rwego rwo hejuru mu karere kandi bakifuzwa na buri wese none nta musaruro atanga”.
Uyu mutoza we ariko siko abibona kuko abwira abayobozi be ko hari abakinnyi batari bibona mu mukino, bityo akaba yasabaga ko baba bamwihanganiye kuko kuba ufite abakinnyi bakomeye ataribyo bituma ikipe itsinda gusa nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru Mwanaspoti.
Uyu mutoza yirukanywe nyuma y’amezi atatu ahawe akazi akaba yari yafashije ikipe ya Yanga kwegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup, Ibyo bibaye nyuma yaho Yanga yatangiriye shampiyona ititwara neza kuko amaze gutsindwa imikino ibiri.
Ikinyamakuru Mwanaspoti kiratangaza ko uyu mutoza Tom Saintfiet arimo kwishyuza ikipe ya Yanga Africa imperekeza y’amashilingi ya Tanzaniya miliyoni 200 angana n’ibihumbi 130 by’amadolari y’Amerika.
Tom Saintfiet yari yasinye amasezerano tariki 06/07/2012 yo gutoza ikipe ya Yanga Africa mu gihe cy’imyaka ibiri.
Egide Kayiranga
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|