Nyanza: Yafatanwe forode y’itabi akizwa n’amaguru

Umugabo witwa Muhirwa yambukanye itabi ryo mu bwoko bw’Intore arivanye mu Burundi arigejeje mu mudugudu wa Rwanamiza, akagali ka Rukingiro, Umurenge wa Busoro mu karere ka Nyanza ararifatanwa hamwe n’umumotari bari kumwe umuhetse bose bakizwa n’amaguru bariruka.

Amakarito y’amatabi uko ari abiri yafashwe kimwe n’iyo moto bariho ifite purake RA 473 V byose byahise bijyanwa kuri poste ya polisi yo mu murenge wa Busoro bafatiwemo mu gihe iperereza kuri abo bagabo bombi ryari rikomeje gukorwa.

Mu nama abamotari bo mu karere ka Nyanza bakoranye n’ubuyobozi bw’ako karere tariki 14/09/2012 bihanangirijwe kudakora amakosa yo guhagarikwa n’ishami rya polisi ishinzwe ibinyabiziga byo mu muhanda ngo bange kumva icyo bahagarikiwe.

Ikindi baherewemo gasopo ni ukudatwara abanyamakosa batwaye ibintu bya magendu.

Ubwo twandikaga iyi nkuru umumotari wari uhetse uwo muntu yari amaze gufatwa ariko umugenzi wari utwaye iyo forode we yakomeje kubura; nk’uko ubuyobozi bwa polisi y’igihugu mu murenge wa Busoro bwabitangaje.

Mwiseneza Jerome umwe mu basore bo mu murenge wa Busoro avuga ko imwe mu mpamvu ituma bamwe mu baturage bo muri ako gace bakunda kwishora mu mirimo ya forode ari uko ibinjiriza amafaranga atubutse.

Agira ati: “Nk’ubu iyo ariya makarito ya forode ataza gufatwa buri karito ry’itabi yagombaga kuzaryungukamo amafaranga atari hasi y’ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda”.

Imwe mu mirenge igize karere ka Nyanza ikunze kugaragaramo ibikorwa bya magendu iherereye mu gice bakunze kwita icy’amayaga akaba ari nacyo umurenge wa Busoro ubarizwamo.

Magendu igira ingaruka haba ku gihugu, ku bakora imirimo y’ubucuruzi bwemewe n’amategeko ndetse no ku wayikoze. Ikindi n’uko magendu ifatwa nk’inzitizi y’ibanze mu kwinjiza imisoro n’amahoro kuko aribyo shingiro ry’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka