Pasiteri Uwinkindi azakomeza kuburana afunze

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwashimangiye icyemezo rwari rwafashe cy’uko Pasiteri Jean Uwinkindi akomeza gufungwa by’agatenyo iminsi 30, nyuma y’uko yari yatanze ikirego cy’ubujurire.

Ku gicamunsi cyo kuwa mbere tariki 24/09/2012, uru rukiko rwatangaje ko ubujurire bwa Uwinkindi ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside nta shingiro bufite kubera uburemere bw’ibyaha aregwa.

Uwinkindi n’abamwunganira, Me Gatera gashabana na Me Jean Baptiste Niyibizi, bari bajuriye bavuga ko hari amategeko yirengagijwe n’umucamanza wafashe icyo cyemezo, bashingiye ku ngingo ubucamanza bwatanze, zirimo nk’ivuga ko imyirondoro yatanzwe atari iye.

Ikindi bavuga ni ku ifatwa rye n’uburyo yashyikirijwe urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), ndetse akanashyirwa mu bayobozi ngo kandi ataranarangije amashuri.

Jean Uwinkindi wahoze ari Pasiteri mu cyahoze ari komini Kanzenze, habaye mu karere ka Bugesera, yafashwe mu mwaka w’2010 muri Uganda, ahita yoherezwa ku rukiko rw’i Arusha.

Mu kwezi kwa 04/2012 yagejejwe mu Rwanda, aho agombwa gukurikiranwa ku byaha bitatu birimo gukora Jenocide, itsembatsemba n’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka