Nta na rimwe muzongera kubona Bagambiki abagambanira, byararangiye. - Minisitiri Dr Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Damascene Bizimana yagaragaje ubugome bwaranze abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko Perefe Bagambiki Emmanuel wayoboraga icyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.

Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Kabiri yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rusizi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Rwibutso rwa Nyarushishi.

Urwibutso rwa Nyarushishi rushyinguyemo Abatutsi 8.559 biciwe ku musozi wa Nyarushishi no ku misozi iwukikije, ejo hakaba harashyinguwe indi mibiri 16 yabonetse.

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko uyu Perefe Bagambiki, yatsembye Abatutsi bo muri Cyangugu afatanyije na Minisitiri w’Ubwikorezi Ntagerura André watangaga imodoka za Leta zikajya zifatanya n’imodoka z’uruganda rwa sima rwa CIMERWA n’iz’inganda z’icyayi za Shagasha na Gisakura, gutwara Interahamwe aho zigiye kwica.

Yatanze ubutumwa bw’ihumure avuga ko ubumwe Abanyarwanda basangiye bagomba kubukomeraho. Ati: “Ubumwe bwacu tugomba kubukomeraho. Nta na rimwe muzongera kubona Bagambiki abagambanira, byararangiye. Nta na rimwe muzongera kubona Ntagerura yongera kubagerera. Na byo byararangiye."

Minisitiri Dr Bizimana yashimye kandi ubutwari bw’Abarinzi b’Igihango bitandukanyije n’abajenosideri bagahisha Abatutsi bikabarinda kwicwa, avuga ko Igihugu kibaha icyubahiro gikomeye.

Yagize ati: "Tubaha icyubahiro gikomeye, agaciro ntagereranywa, kubera ubuntu bagaragaje bwo kurengera Igihugu banga kwica, banga gukurikira irondabwoko rya Kayibanda na Habyarimana. Turabubaha, bazahora bubahwa. Abarinzi b’Igihango, baba abari mu Rwanda n’abatari mu Rwanda, bamenye ko tubashimira cyane kandi tuzirikana ubutwari bagize, ni na bwo buzahora butsinda."

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yavuze ko buri wese afite inshingano zo gufatanya, nk’Abanyarwanda bagakumira ikibi kandi bakarwanya abagikwiza, barimo abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakanaharabika ubuyobozi bw’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka