Mu mukino wahuje Kiyovu Sport na Espoir FC, igitego 1-0 cyari gihagije kugira ngo Kayiranga Baptiste n’abasore be begukane amanota atatu ya mbere muri shampiyona.
Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uwo mukino mu gice cya kabiri, cyatsinzwe na Jabiri Mutarambirwa kuri ‘Coup Franc’ yateye neza maze umupura uruhukira mu rucundura.
Undi mukino wari utegerejwe wabereye kuri Stade Kamena i Huye, aho Mukura Victory Sport yari yakuriye AS Kigali. Nubwo Mukura VS yari ifite akamenyero ko kwitwara neza iyo yakiniye kuri stade Kamena, yaje gutungurwa na AS Kigali iterwa inkunga n’umujyi wa Kigali, maze iyitsinda ibitego 2-1.
Ku Kicukiro naho habereye umukino wahuje Isonga FC na Musanze FC, urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Musanze FC imwe mu makipe yaguze abakinnyi bafite amazina amenyerewe cyane kandi bakinaga mu makipe akomeye nka Murengezi Rodrigue, Shyaka Jean, Kadogo Alimansi, Omar Hitimana, Bebeto Lwamba, Kauma Charles n’abandi, niyo yabanje gufungura amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Shyaka Jean .
Isonga FC nayo igaragaramo abakinnyi benshi bashya ugereranyije n’abayikinagamo muri shampiyona ishize bakayihesha umwanya wa gatandatu muri shampiyona, ntabwo yacitse intege kuko yasatiriye maze Rutahizamu w’Isonga FC Mico Justin aza kucyishyura.
Umutoza w’Isonga FC Vincent Mashami, yadutangarije ko ikipe ye yakinnye neza ndetse kurenza uko yabitekerezaga, kuko ikipe ye igizwe n’abakinnyi bashya kandi bakiri batoya bakeneye kwiga umupira ndetse bakaba bataramenyerana. Gusa ngo akurikije uko bakinnye na Musanze FC, asanga hari icyizere cy’uko bazongera bakubaka ikipe ikomeye.
Ku munsi wa mbere wa shampiyona, Amagaju FC, APR FC, AS Kigali na Kiyovu Sport nizo ziri ku mwanya wa mbere, buri kipe ikaba ifite amanota atatu.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Espoir niyihangane yakoz,aho bwabaga kuko nkaEquipe yatunguwe no kugaruka mucyiciro cya mbere igakina na Kiyovu 1-0 ntagitangaza kirimo.gusa commite ya Espoir n,umutoza nibashyiremo ingufu ntibizab,urwitwazo rwoguhora Espoir ib,iyogusarurahw,amanota.Bigup.