Rusizi: Abambura ama banki bagiye guhagurukirwa

Ibigo by’imari byose bikorera mu karere ka Rusizi byahuriye hamwe byiga ku kibazo cy’abafata inguzanyo ntibubahirize amasezerano yo kwishyura bigatuma ibigo by’imari bihomba.

Mu nama yahuje ibyo bigo tariki 21/09/2012, umuyobozi wungirije w’akarere ka Rusizi ushinzwe ubukungu, Habyarimana Marcel, yasabye ibigo byambuwe n’abo bise ba bihemu ko babigaragaza bakibutswa kwishyura byihuse bitaba ibyo bagashyikirizwa inzego z’ubutabera.

Umuyobozi yakomeje gusaba ibyo bigo gukomeza guha serivisi nziza ababigana kabone nubwo harimo ba kidobya batubahiriza amasezerano.

Muri iyo nama na none ibigo by’imari biciriritse nka SACCO bakanguriwe kongera abanyamuryango kuko bikigaragara ko imibare y’abaturage babigana ikiri hasi ugereranyije n’abaturage batuye mu mirenge.

Banasabwe kubona inyubako zo gukoreramo mu bihe bya vuba kuko bigaragara ko hari abagikorera ahatajyanye n’igihe, mu gihe hariho abamaze gukemura icyo kibazo.

Abitabiriye iyo nama basabye ko ibyaganiriweho byakwihutishwa gushyirwa mu bikorwa cyane cyane mu gukemura ikibazo cy’abantu bambuye ama banki kuko kibahangayikishije.

Ku bijyanye n’inyubako za SACCO harabagaragaje ko ubushobozi bwo kwiyubakira bukiri buke bityo basaba ubuyobozi bw’akarere kubakorera ubuvugizi kugira ngo babone ahobakorera hisanzuye.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka