Umuhinzi watejwe imbere na Macadamia aragira inama bagenzi be kudacikanwa n’iki gihe cy’ihinga

Norce Gatarayiha ufite kompanyi ihinga ikanatunganya Macadamia, aragira inama abahinzi bagenzi be bahinga iki gihingwa kudacikanwa n’iki gihe cy’ihinga kuko ariho bakura umusaruro mwinshi.

Gatarayiha wahawe ibihembo byinshi mu gihugu no hanze yacyo kubera guteza imbere ubuhinzi bwa Macadamia mu Rwanda, avuga ko abayishaka biyongereye cyane ku rwego mpuzamahanga cyane cyane ku masoko y’u Burayi na Amerika.

Ati: “Ubu ikiro gitunganyije neza kirenza amadolari arindwi ariko hano mu Rwanda ho kiri ku mafaranga 700 ugereranyije n’uko mbere kitarenzaga 500”.

Akomeza asobanura ko ubuhinzi bwa Macadamia bugira inyungu nyinshi, nk’aho igiti gishobora gusarurwaho ibiro 10. Agatanga urugero ko mu gihe umuntu yaba afite hegitari iriho ibiti 173, ashobora gukuramo amafaranga atari munsi ya miliyoni 1.2 kandi agasarura inshuro eshatu ku mwaka.

Ati: “Twibutse ko igiti cya Macadamia gishobora kuramba kugeza ku myaka 100 kandi uko gikura ni nako gitanga umusaruro mwinshi. Nkanjye nunguka miliyoni 1.2 buri sarura kandi ibiti byanjye byatangiye kumpa umusaruro mu myaka itanu ishize”.

Ubusanzwe igiti cya Macadamia gisaba imyaka itatu kugira ngo gitangire gitange umusaruro, kandi u Rwanda rufite umwihariko wo kugira ubutaka butanga imbuto zikunzwe za Macadamia.

Ikiyongera kuri iki gihingwa n’uko kitazirana n’ibindi biti umuntu ashobora gutera mu murima, nk’ibigori cyangwa ikawa, bishobora kurumbukira abahinzi guhinga byinshi kandi ku butaka buto.

Kompanyi Norlega ya Gatarayiha igemurira amaresitora akomeye mu mujyi wa Kigali na RwandAir no mu byaro. Ikindi ni uko amakompanyi yo hanze nka Uchumi, Shorprite, Nakumatt n’izo muri Turukiya zagaragaje ko zifuza imbuto ziva mu Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ngewe nahinze macadamia ibiti bigera 60 ikibazo nabazaga ahantu hose murwanda yahera ese ikindi kibazo nabazaga yerera kumyaka ingahe aho yaba iherereye hose mugihugu

alias yanditse ku itariki ya: 26-10-2022  →  Musubize

Mpagarariye abahinzi ba macadamia mukarere kagakenke uwo muyobozi ndifuza kubonana nawe ariko macadamia igeze kumafara ibihumbi2000

Uwayezuissa yanditse ku itariki ya: 4-01-2021  →  Musubize

nonese macadamia yerera imyaka ingahe aharihohose yaba iri konahinze ibiti 60

alias yanditse ku itariki ya: 26-10-2022  →  Musubize

ndashaka nimero ya telephone ya Gatarayiha kugirango tuvugane byinsh birenzeho kugirango nanjy ntangire umushinga nsobanukiw neza murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 25-09-2020  →  Musubize

turashaka nimero ya telephone yanyu kugirango tubabaze ubusobanuro burambuye nkamwe mumenyerey kuyihinga

alias yanditse ku itariki ya: 25-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka