U Rwanda ruzakina na Namiba rwitegura CECAFA n’andi marushanwa

Mu rwego rwo kwitegura CECAFA ihuza amakipe y’ibihugu izabera i Kampala muri Uganda ndetse n’andi marushanwa, ikipe y’igihugu Amavubi izakina imikino ibiri ya gicuti na Mamibia.

Umukino wa mbere uzabera i Windhoek muri Namibia, tariki 13/10/2012 naho uwa kabiri ukazabera i Kigali tariki 11/11/2012; nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Umutoza w’Umunya-Serbia Micho avuga ko iyo mikino yombi izatuma ikipe irushaho kwitegura neza mbere y’uko yerekeza mu mikino ya ‘CECAFA Senior Challenge Cup’ izabera muri Uganda kuva tariki 24 Ugushyingo kugeza tariki 8 Ukuboza uyu mwaka.

Iyo mikino kandi ngo izanamufasha gutegura neza indi mikino mpuzamahanga u Rwanda rugomba kwitabira, harimo no guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014, aho u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Mali, Algeria ndetse na Benin.

Umutoza Micho kandi ngo aranateganya indi mikino ya gicuti mu rwego rwo kumenyereza ikipe y’igihugu gukina imikino myinsi, kuko mu mwaka utaha iyo kipe izaba ifite amarushanwa menshi kandi akomeye.

Gusa ngo uretse Namibia, kugeza ubu ntabwo umutoza Micho yari yatangaza andi amakipe y’ibihugu ashobora kuzakina imikino ya gicuti n’u Rwanda, kuko ngo baracyari mu biganiro.

Namibia izakina imikino ya gicuti n’u Rwanda mu mpera z’uyu mwaka iri ku mwanya wa 115 ku isi no ku mwanya wa 33 muri Afurika, naho u Rwanda ruri ku mwanya wa 120 ku isi no ku mwanya wa 35 muri Afurika.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka