Ngororero: Urugaga rw’abikorera (PSF) rwatoye komite nshya
Mbonyubwabo Epimaque yatorewe kuba Perezida yungirizwa na ba visi perezida babiri aribo; Kanyambo Ibrahim na Nyiransengimana Donatille mu matora y’abahagarariye urugaga rw’abikorera mu karere ka Ngororero yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Hari hashize iminsi hari bombori bombori hagati y’abagize komite y’urugaga rw’abikorera muri ako karere bitewe ahanini n’ubwumvikane buke mu ikoreshwa ry’umutungo, ndetse bikaba byaranatumye uwari perezida wayo witwa Elias yegura.
Mbere y’amatora bamwe mu banyamuryango ba PSF babanje kugaragaza ko komite yari isanzwe yaranzwe no kugira intege nke mu mikorere yayo bikaba ari ngombwa ko isimburwa.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Mazimpaka Emmanuel, wari watumiwe muri icyo gikorwa yasabwe gukemura impaka kuko byari bimaze kugaragara ko hari ukutumvikana kw’abanyamuryango ku mitorere ya komite nshya.
Hari abari bashyigikiye ko hatorwa perezida gusa kuko ariwe weguye ku bushake bwe; nyuma ngo yo kugaragarwaho imicungire mibi y’amafaranga y’urugaga, naho abandi bakaba barifuzaga ko komite yose yari akuriye yaseswa kuko ntacyo yabagejejeho.
Akurikije icyifuzo cya benshi Mazimpaka yatanze igitekerezo ko hatorwa komite nshya. Imyanya yose yaratorewe uretse abajyanama batahindutse.
Nubwo amatora yakozwe, hari bamwe mu bari muri iyo komite bavuga ko yabayemo amanyanga ibyo kuri ubu bita gutekinika kugira ngo hajyeho abantu bamwe mu bayobozi bifuza ko bayobora, kandi ko nta mpamvu igaragara yatumye bafata icyemezo cyo gusesa komite yose kuko amakosa yagaragaye kuri Perezida wayo gusa.

Perezida watowe yijeje bagenzi be ko atazakora wenyine ko azakenera inkunga yabo bakazakorera hamwe nk’ikipe.
Komite nshya yatowe yahawe impanuro zo gukora neza kandi ikihutira gukosora amakosa yakozwe na komite yasheshwe no kurangiza inshingano biyemeje nko gutangira mutuelle de santé abatishoboye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.
Perezida ucyuye igihe we yatangaje ko kwegura yabitewe no kunanizwa kubera ko komite yari akuriye itavugaga rumwe bityo ikamunaniza bikaviramo PSF y’akarere ka Ngororero kudindira.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|