Perezida Kagame yasabye diaspora gushishoza no kwitondera “abanzi”
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga gukorera igihugu cyabo cy’u Rwanda, batitaye ku barunenga yise ‘detractors’ cyangwa se abanzi.
Yabivugiye mu birori byo kwizihiza Rwanda day kuri uyu wa gatandatu tariki 22/09/2012, mu mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahari hateraniye Abanyarwanda n’inshuti zabo baturutse hirya no hino ku isi.
Rwanda Day 2012 yabaye akanya ko kumvisha Abanyarwanda baba hanze ko aribo shingiro ry’iterambere ry’igihugu cyabo, batitaye ku bibi bikivugwaho.
Perezida Kagame yagize ati: “Mugomba kuvuga igihugu cyanyu neza ndetse mukanahagurukira kugikorera. Muraramuka mutabikoze, uzabibakorera azabikora nabi.”
Umukuru w’igihugu yibukije ko gutanga umusanzu mu kigega “Agaciro Development Fund”, atari byo umuntu yagombye gushyira imbere, ahubwo ko habanza ubushake n’umutima ukunze.
Abahagarariye Abanyarwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Canada aribo, Ubarijoro Eugene hamwe na Dr. Egide Karuranga, bijeje ko Abanyarwanda n’inshuti zabo benshi bamaze gukangurirwa gushora imari mu Rwanda, ndetse bakaba bahamya ko biteguye kuza.
Nubwo hari raporo z’imiryango mpuzamahanga zinenga u Rwanda, hari na raporo z’indi miryango mpuzamahanga umukuru w’igihugu yarondoye, zivuguruza ibibi bivugwa ku Rwanda.
Yatanze ingero avuga ko mu mwaka wa 2011, ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu (WEF), ryashyize u Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika, ndetse n’umwanya wa mbere muri Afurika y’uburasirazuba, rukaba kandi rwarazamutseho imyanya irindwi ku rwego rw’isi, mu guteza imbere ubukungu.
Ati: “Mwari muzi ko u Rwanda ruri mu bihugu biri ku isonga mu kurwanya ruswa, haba muri Afurika no ku rwego rw’isi! Mwari muzi ko u Rwanda rufite abaturage baguwe neza kurusha abandi ku isi! Rukaba ruza mu myanya ya mbere mu korohereza ishoramari”!
Perezida Kagame yakomeje agira ati : “Narondora ibyiza kugeza inka zigeze mu rugo! Ese mwari muzi ko abaturage barenga miliyoni imwe bamaze kuva munsi y’umurongo w’ubukene mu myaka itanu ishize! Kandi ibi si u Rwanda rubyivugaho, ahubwo ni imiryango mpuzamahanga.”
Icyakora ngo nta rugero rwiza cyangwa rubi kurusha izindi ku isi, rw’umuyobozi cyangwa igihugu runaka rugomba kubaho; nk’uko Perezida wa Repubulika yasobanuye.
Ati: “Twe tuzareba ibyiza byacu dukora, tunarebe ibibi byacu dukora. Ni nako abandi bagombye kubigenza. Ariko icyo nemera ni ubwumvikane, gushyira hamwe no gusangira, ku buryo impande zose zigomba kubyungukiramo.”
Inkomoko y’intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo
Asobanura aho u Rwanda ruhagaze ku kibazo cy’intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo, Perezida Kagame yasobanuye ko inkomoko y’icyo kibazo ari icibwa nabi ry’imipaka ryashyize abaturage bitwa Abanyarwanda mu kindi gihugu.
Umukuru w’igihugu yibukije ko Leta ya Kongo yitwaje ibihugu bikomeye ku isi, yirengagiza gukemura ibibazo byayo, ahubwo irarenga ibigereka ku Rwanda.
Ati: “Abakongomani bitwa Abanyarwanda si ikibazo u Rwanda rwateye, ahubwo ni ikibazo cyarukorewe ubwo abakoroni bacaga imipaka.”
Perezida Kagame yizeza ko Leta ikomeje gushaka ibisubizo byatuma Congo ndetse n’akarere k’ibiyaga bigari muri rusange, harangwa amahoro arambye, kuko ngo biri mu nyungu z’u Rwanda, kumvikana no guhahirana n’ibihugu bituranye narwo.
Umuhango wo kwizihiza “Rwanda Day” muri Leta zunze ubumwe za Amerika,
wanabaye akanya ko kuganira no gusabana na Perezida Kagame, aho bamwe mu Banyarwanda n’inshuti zabo bishimiye amakuru meza avugwa ku Rwanda, abandi bakaba baremeye gutera inkunga no gushora imari mu gihugu cyabo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mudufashije mwadushyiriraho discours ya President wacu yavugiye mur’iriya Rwanda day.
Abazungu batejye ikibazo cya congo babikoze babifitemo inyungu zijanye na na mabuye yagaciro, Gusa ikibabajye nuko bahora babiremeka kuri Kiongozi wacyu nkaho ariwe wacyiye imipaka, Gusa abavandimwe babaturanyi bacyu Bo muri DRC bagomba kubisobanukirwa bakamenya icyo abazungu bagamijye, Ikindi abazungu banga perezida wacyu kuko azi amapfuti yabo nubugome bafite.
Our President May always God protect you and bless you and our Nation Rwanda Live long!