Ku minsi ibiri ya mbere ya shampiyona hazibukwa umufana wa Rayon Sport witabye Imana

Nyuma y’urupfu rw’umufana wa Rayon Sport witwa Theoneste waguye mu mpanuka ubwo yaherekezaga ikipe ye yimukiye i Nyanza, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasabye amakipe yose yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere kuzafata umunota wo kumwibuka.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na FERWAFA, mbere y’uko hakinwa umukino wa shampiyona, amakipe agiye guhura azajya afata umunota wo kwibuka uwo mufana, bikazakorwa ku minsi ibiri ya mbere ya shampiyona.

Iryo tangazo kandi rivuga ko icyo gikorwa kitareba abakinnyi gusa, ahubwo ko aho umukino uzajya uba ugiye kubera hose, abayobozi b’amakipe, abasifuzi ndetse n’abafana nabo bazajya bafatanya n’abakinnyi kubahiriza uwo munota wo kwibuka.

Theoneste yari umukunzi w’umupira w’amaguru akaba by’umwihariko yarakundaga cyane Rayon Sport.

Yitabye Imana tariki 18/09/2012, mu mpanuka y’imodoka yabaye ubwo ikivunge cy’abafana bari buzuye za Bus baherekezaga ikipe ya Rayon Sport yimukiye i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka