USA: Bemeje ko urutare rwitwa Chimney Rock ari urwibutso rw’igihugu

Nubwo bidasanzwe ko aba Republicans n’aba Democrats bumvikana ku kintu kimwe, cyane cyane iyo bari mu bihe byo kwiyamamaza, ubu noneho bose bemeranyije ko urutare rwitwa Chimney Rock ruri Leta ya Colorado ari urwibutso rw’igihugu.

Aboyobozi bo muri Leta ya Obama, bifatanyije na bamwe mu bo mu ishyaka ry’aba Republicans kuwa gatanu tariki 21/09/2012 batangariza hamwe iyemezwa ry’urwo rwibutso bahaye izina rya ‘Chimney Rock National Monument’.

Urutare rwa Chimney Rock rukikijwe n’ubutayu bungana na are 4.726, hakaba ari ahantu hafite amateka akomeye mu bahinde b’aba Pueblo n’andi moko. Urwo rutare ruri ku musozi wahoze utuyeho abakurambere b’abahinde bo mu bwoko bw’aba Pueblo mu myaka 1.000 ishize.

Urutare rwa ‘Chimney Rock' muri Leta ya Colorada rwagizwe urwibutso rw'igihugu.
Urutare rwa ‘Chimney Rock’ muri Leta ya Colorada rwagizwe urwibutso rw’igihugu.

Kuri urwo rutare hari n’amazu ya kera cyane asaga 200 yakorerwamo imihango itandukanye y’abakurambere. Amwe muri ayo mazu yubatse ku muzamuko wa metero 100 uvuye ku kibaya kitwa Piedra River Valley.

Urwo rwibutso ni urwa gatatu rukozwe ku ngoma ya Obama, ariko umudepite w’umu Republican uhagarariye ako gace rurimo witwa Scott Tipton, ni we wateye inkunga bwa mbere igikorwa cyo kurutunganya.

Abadepite b’abanyamerika (aba Republicans n’aba Democrats bafatanyije), bashakishije inkunga mu bantu bikorera nabo bagaragaje ko bashyigikiye igitekerezo cya Obama kubera ko kizagira akamaro mu gukurura ba mukerarugendo muri ako gace.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka