Sandra Miraj na El Poeta babuze umuvandimwe wabo
Abahanzikazi b’injyana ya Hip Hop Sandra Miraj na El Poeta babuze umuvandimwe wabo witwaga Umutesi wazize indwara z’ibibyimba mu mutwe.

Umutesi avukana na Sandra Miraj ku babyeyi bombi, akaba ahuje se na El Poeta. Umutesi wari ukunze kwitwa Dody, yaguye mu bitaro bya CHUK ku cyumweru tariki 23/09/2012 nyuma y’igihe aharwariye.
Sandra Miraj yagize ati: ‘‘Rest in peace my lovely sister Dody, we loved u more...I will miss u’’ ugenekereje mu Kinyarwanda akaba yagize ati: “Uruhukire mumahoro mukuru wanjye nkunda cyane, twaragukundaga cyane...Nzagukumbura”.

Biteganyijwe ko imihango yo gushyingura nyakwigendera Umutesi izaba kuwa gatatu tariki 26/09/2012.
Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze yihanganishe abavandimwe be.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
UMUTESI IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA KANDI TWIZERE KO YAMWAKIYE MUBAYO
big up guyz ndabakunda ndi i kmb
Ohoo, Imana imwakire mu bayo mu isi niko bigenda buri wese agira igihe cye cyo kuva muri iri tanura’ icyari gikwiye ni uguhora twiteguye ntirukira ikirukuho.