Nk’uko urubuga rwa internet rwa minisiteri y’ingabo rubitangaza, muri icyo gikorwa cyamaze iminsi 40 imfungwa n’abagororwa 7609 bari bafite ibibazo by’amaso bitaweho, abandi 145 boherezwa mu bitaro bya gisirikari ngo babagwe.
Inzobere mu buvuzi bw’amaso yo mu bitaro bikuru bya gisirikari, Dr Alex Nyemazi, yatangaje ko icyo gikorwa cyageze ku ntego yacyo. Abagera kuri 145 bakeneye kubagwa boherejwe ku bitaro, 7609 baravuwe, naho abandi 4134 bahabwa indorerwamo z’amaso.
Umuyobozi w’ibitaro bya gisirikari, Col Ben Karenzi, avuga ko ibikorwa by’ingabo z’igihugu bizakomeza kugezwa ku baturage, kandi ko ubutaha bazaba bari kuvura abafite ibibazo by’amenyo.
Mu muhango wo gusoza igikorwa cyo kuvura abagororwa n’imfungwa cyabaye tariki 17/09/2012, umuyobozi w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), Paul Rwarakabije yashimiye iki gikorwa, avuga ko ari ikimenyetso cy’imikoranire myiza hagati y’ibigo byombi.
Yasabye abari kugogorerwa muri gereza ya Nsinda ahasorejwe iki gikorwa kwitwara neza bakarangiza igihano cyabo kandi bahindutse.
Abavuwe amaso benshi bari hejuru y’imyaka 40 kuko ari bo baba bafite ibyago byinshi byo kurwara amaso.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|