Ibara, ingano no kunywa itabi bigira ingaruka ku guhanagura tattoo ku mubiri

Ubushakashatsi bwa vuba buremeza ko abantu banywa agatabi bafite amahirwe make yo guhanagura ibishushanyo cyangwa inyandiko ku mubiri (tattoo), ndetse n’abafite za tattoo zirimo amabara y’ubururu n’umuhondo irengeje ubugari bwa cm 12.

Ubwo bushakashatsi ni bwo bwa mbere bukozwe bugendeye ku bintu byinshi birimo ingano ya tattoo n’igice cy’umubiri iherereyeho.

Amabara y’umukara n’umutuku muri tattoo ni yo apfa guhanagurika bitagoranye. Iz’amabara y’umukara gusa zahanaguritse ku gipimo cya 58%, mu gihe iz’amabara y’umukara n’umutuku ari 51% ku nshuro ya 10.

Iyo tattoos zikoreshejwe amabara atandukanye harimo nk’icyatsi, umuhondo cyangwa ubururu, ubushakashatsi bwasanze bigabanya amahirwe yo kuzihanagura kugipimo cya 80% ; nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru Wall Street Journal.

Izindi mpamvu zigabanya amahirwe ni igihe tattoo ari ngari ku buryo irenza cm 12 cyangwa ikaba iri ku birenge cyangwa ku maguru.

Uburyo bwemewe bwo guhanagura tattoo ni ubwo kwa muganga bukoresha icyo bita Q-switched laser (QSL) ikoreshwa inshuro nyinshi. Uko bigenda, urumuri rw’iyo lazer rugenda rwinjira mu muti ukoreshwa bashushanya tattoo, ikagenda iyonga buhoro buhoro uko umubiri w’umuntu uhura n’izindi mpinduka.

Ariko ngo ubwo buryo bushobora kutagira icyo bugeraho bitewe n’ibintu bitandukanye nk’uko byemezwa n’ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara tariki 17 Nzeri n’ishyirahamwe ry’abaganga b’Abanyamerika ‘American Medical Association’s Archives of Dermatology’.

Urugero nko kunywa itabi, bishobora kugabanyaho 70% amahirwe yo guhanagura tattoo nyuma yo kibugerageza inshuro 10.

Iyo tattoo irimo amabara y'icyatsi, umuhondo n'ubururu, biragora kuyihanagura.
Iyo tattoo irimo amabara y’icyatsi, umuhondo n’ubururu, biragora kuyihanagura.

Kuva kera abahanga mu buvuzi bw’uruhu bazi ko hari amabara amwe n’amwe yoroshye guhanagura ariko tattoo zanga kuvaho kubera kunywa itabi byo bivumbuwe vuba cyane.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe mu mujyi wa Milan, mu Butaliyani kuva mu 1995 kugeza mu 2010 bwakorewe ku bantu 352 barimo abagabo 201 bari mu kigero cy’imyaka 30.

Ubushakashatsi bukomeza buvuga ko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika 22% by’abanyeshuli bo mu mashuli yisumbuye bafite byibuze tattoo imwe, kandi ngo kimwe cya kabili cy’abafite tattoo usanga bifuza kuzihanagura bazimaranye igihe gito.

Muri USA, ubushakashatsi bwerekanye ko abantu 47% bagize amahirwe tattoo zabo zigahanagurwa nyuma yo kubigerageza inshuro 10, naho 75% bo zavuyeho nyuma yo kubigerageza inshuro 15.

Guhanagura tattoo muri ubwo buryo muri Amerika bigura amadolari 200 y’amerika kandi ubwishingizi bw’ubuvuzi ntibubyishyura.

Mu Rwanda usanga abantu bafite tattoo ari urubyiruko, ariko hari n’abantu bakuru nubwo ari bake cyane bakazishyira ku maboko. Abenshi bakoresha ibara ry’icyatsi gusa.

Hari abazishyiraho ariko ugasanga nyuma bibateye isoni zo kuzigaragaza, cyane cyane ab’igitsina gore, kubera ko umuco nyarwanda utabimenyereye, aho usanga hari abafatwa nk’amabandi cyangwa indaya.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

none se ko mutatubwiye uko umuntu yayihanagura

koko yanditse ku itariki ya: 27-09-2012  →  Musubize

nonese mu rwanda uburyo bwo gusiba tattoo burahari? muzadushakire amazina y’imiti umuntu yakoresha

fedjo yanditse ku itariki ya: 22-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka