Kirehe: Ibitaro bya gisirikare byafashe iminsi itatu yo kuvura abacitse ku icumu
Rwanda Military Hospital, tariki 24/09/2012, yatangije igikorwa cyo kuvura abacitse ku icumu bafite uburwayi butandukanye mu karere ka Kirehe ku bufatanye na FARG mu cyumweru cy’ibikorwa byahariwe ingabo (Army week).
Ibyo bitaro byazanye abavuzi b’inzobere batandukanye kugira ngo by’umwihariko bakurikirane abantu basizwe iheruheru na Jenoside; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ibitaro bya gisirikare, Dr Col.Ben Karenzi.
Dr Col.Ben Karenzi avuga ko muri iyi minsi itatu bazavura n’abandi Banyarwanda batandukanye batuye muri aka karere ka Kirehe bafite ibibazo by’uburwayi ubwo aribwo bwose.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yishimiye ko ibitaro bya Kirehe bibonye inzobere mu by’ubuvuzi ziza kuvurira abaturage i Kirehe kuko ubusanzwe abaturage bo muri ako karere babona abaganga b’inzobere iyo bagiye i Kigali.
Abasirikare bari muri iki gikorwa cyo kuvura bazavura indwara zitandukanye zirimo indwara zo mu muhogo, mu mazuru, indwara z’ababyeyi, indwara z’amenyo no mu kanwa hamwe n’izindi zitandukanye. Igikorwa nk’iki abasirikare bagikoreye no mu turere twa Nyaruguru, Rusizi na Nyamasheke.
Kuri ubu mu Rwanda abacitse ku icumu bagera ku bihumbi 18 na 574 bafite ibibazo by’uburwayi butandukanye batewe na Jenoside. Mu karere ka Kirehe habarizwa abacitse ku icumu bafite ibibazo by’uburwayi batewe na Jenoside 768.
Ibitaro bya Kirehe byatangiye gukora mu mwaka wa 2009 biha serivisi abaturage bagera ku bihumbi 320.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|