Jules Sentore ari gukora indirimbo ya East African Community

Umuhanzi Jules Sentore usanzwe amenyerewe mu njyana gakondo, kuri ubu arimo gukora indirimbo yageneye abatuye muri Afurika y’Uburasirazuba ibakangurira kwishyira hamwe.

Iyi ndirimbo irimo gukorerwa muri studiyo ya Solace Ministries ikaba iri gukorwa na Producer Prince ari nawe usanzwe amukorera kuko bafitanye amasezerano y’imikoranire.

“ni indirimbo izaba irimo indimi zitandukanye, harimo Igiswahili, Ikinyarwanda n’Icyongereza. Ndacyatekereza no gushyiramo ikigande nibinkundira”; nk’uko Sentore yabitangaje.

Jules Sentore.
Jules Sentore.

Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bugira buti: “Never too late” bivuga ngo ntabwo igihe kirarenga ko twatera imbere kandi twashyira hamwe tukubaka East Africa yacu, tukubaka ibihugu byacu ndetse bikagera mu rwego rwiza rushimishije rw’isi.

Jules Sentore avuga ko yahisemo ubutumwa bumeze gutya kugira ngo abibwire abantu barusheho gukora, barusheho gushyira hamwe. Ngo “Umutwe umwe wigira inama yo gusara” nk’uko Jules Sentore yakomeje abitubwira.

Producer Prince ukorera muri Solace Minisitries.
Producer Prince ukorera muri Solace Minisitries.

Yakomeje agira ati: “...iyo imitwe ari myinshi yishyize hamwe bigira inama yo gukora cyane no gusingira byinshi...”

Iyi ndirimbo barateganya ko izajya hanze nko mu byumweru bibiri hatagize igihinduka.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka