Ubwo yatangiraga uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, kuri uyu wa 19/02/2013, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye abaturage b’akarere ka Nyamagabe intambwe bamaze gutera bagana mu iterambere ndetse n’imibereho myiza yabo.
Umuryango mpuzamahanga w’abakorerabushake witwa “Operation Smile” ufatanije n’ibitaro bikuru bya Kigali CHUK hamwe na sosiyete y’itumanaho MTN, bazavura abafite ubumuga bw’ibibari ku buntu guhera tariki 22/02-02/03/2013.
Mukankaka Jacqueline washakanye n’umugabo witwa Sindayigaya Cleophas batuye mu mudugudu wa Ruhina mu kagari ka Ruli kari mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga bahora bashwana kubera bose bamwe bagasinda.
Bamwe mu bayobozi bakuru mu Burundi bari mu ruzinduko mu Rwanda baratangaza ko bafashe icyemezo cyo kwigira ku Rwanda uburyo rufata abana bari kugororerwa mu magereza.
Umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda usize Espoir FC yo mu karere ka Rusizi yihoreye kuri Musanze FC ku ntsinzi y’ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri stade y’akarere ka Rusizi tariki 19/02/2013.
Urubyiruko rwahoze rutwara amagare mu muhanda Bugarama-Nzahaha rwashinze Koperative yigisha amategeko y’umuhanda kugira ngo ruzabashe gutwara za moto ndetse n’imodoka gusa barasaba ubwunganizi kuko aribwo koperative yabo igitangira.
Bamwe mu basore ndetse n’abagabo bo mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera, bashaka abagore ariko ntibajye gusezerana nabo byemewe n’amategeko kugirango babanze babane nabo barebe niba bahuza.
Usibye ibikorwa by’ubukangurambaga bukorwa mu baturage, intore ziri ku rugerero mu murenge wa Kiyombe mu karere ka Nyagatare zitangaza ko ari ngombwa no gutanga umusanzu w’imbaraga zabo mu kubaka igihugu.
Abaturage bo mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera bashyikirijwe ivomo bubakiwe n’abagiraneza bo mu gihugu cya Canada bitwa Juste Equipage.
Imiryango 45 y’Abanyarwanda 109 bageze mu Rwanda tariki 19/02/2013 banyuze ku mupaka w’akarere ka Rubavu bavuye muri Masisi na Rutchuro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bari barahungiye.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Agnes Karibata, aravuga ko icyemezo cyo kudahinga amasaha cyafashwe cyatekerejweho, kandi hagamijwe guharanira ko igihugu cyihaza mu biribwa, bityo kugisubiraho bikaba byaba ari ugusubira inyuma.
Sosiyete y’itumanaho ya MTN yakoze ibarura rya simukadi z’abagize Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, igikorwa kititabiriwe nk’uko byari byitezwe. Perezida wa Sena yasobanuye ko ukutakitabira byatewe na gahunda z’akazi zagiye zitungurana.
Mu Karere ka Gatsibo haravugwa ikibazo cy’ibura ry’ibitoko ku isoko kubera indwara ya Kirabiranya yatumye ibitoki bihagarikwa ku masoko hirindwa ko iyi ndwara yakomeza gukwirakwira.
Nubwo akarere ka Rubavu kishimira ibikorwa by’uburezi by’umwaka wa 2012 birimo umubare w’abana batsinze hamwe n’ibyumba by’amashuri byubatswe ngo haracyagaragara inzitizi ku burezi zirimo umubare w’abana bata ishuri.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’abakunzi b’ikipe ya Etincelles FC bahinduye ubuyobozi bw’iyo kipe kugira ngo amaraso mashya ashobore kuyifasha gukomeza neza imikino isigaranye yo kuzajya mu cyiciro cya kabili.
Niyonkuru Justine, umunyeshuri mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye muri GS Karama mu karere ka Kamonyi, afite impano yo guhanga imivugo agendeye ku nsanganyamatsiko yahawe. Ubu buhanzi ngo bumufasha kumenya ubuzima bw’igihugu, akaba ahamagarira na bagenzi be kubwitabira.
Mu mudugudu wa Ruhina mu kagari ka Ruli kari mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga hari umusaza n’umukecuru bamaranye imyaka irenga 30 babana nk’umugabo n’umugore ariko bakavuga ko nta mahoro bari bagira bari kumwe kuko umwe asagarira undi.
U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku isi, aho ababyeyi bonsa abana babo nk’uko biri mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara kuwa 18/01/2012 n’ishyirahamwe ry’abagiraneza Save the Children.
Abasore babiri bari bahawe ikiraka cyo kubaka inzu iri mu murenge wa Nyamabuye mu kagari ka Gahogo hafi y’aho bakunze kwita kuri plateau barwanye bapfa amafaranga ibihumbi bibiri kugeza ubwo umwe yagezeho agata ubwenge.
Umuhanzi Abayisenga Jean Claude asigaye ari n’umwanditsi w’ibitabo, agiye gushyira hanze igitabo cye cya mbere yise « Ipfundo ry’urukundo rw’igihugu ». Ngo ibijyanye no kucyandika byarangiye akaba ari mu myiteguro yo kugishyira hanze.
Chairman w’umuryango PFR Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru aravuga ko sosiyete y’ishoramari y’abanyamuryango ba FPR muri iyo ntara “North Multi-business Company LTD” (NMC) yatekerejwe nk’umusemburo w’iterambere muri iyo ntara.
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo igihe Abanyarwanda bihaye cyo kuba bose bari mu bwisungane mu kwivuza kigere (tariki 25/02/2013), Guverinieri w’Intara y’Uburengerazuba arasaba uturere tukiri inyuma cyane mu bwitabire kwihutira gukemura icyo kibazo.
Umunyamakuru Jean Paul Ibambe wari uzwi cyane ku inyarwanda.com nk’umwanditsi mukuru (Chief Editor) ntakiri umunyamakuru kuri uru rubuga rwa inyarwanda.com
Imbyino, imivugo, amazina y’inka, inanga, umuduri n’ibindi bihangano gakondo, si impano ya buri wese kandi bikenerwa. Bamwe mu rubyiruko biyumvamo iyo impano, biyemeje kubikora nka ba Rwiyemezamurimo kandi bafite icyizere ko bizabateza imbere.
Abanyasudani y’Epfo 13 bakorera urwego rw’umuryango w’abibumbye ushinzwe kubungabunga umutekano muri Sudani y’Epfo (UNMISS) baragirwa inama yo kwigira ku bihugu byo mu karere cyane cyane u Rwanda, mu bijyanye n’iterambere ry’uburinganire, kuko hari intambwe igaragara imaze kugerwaho.
Niyitegeka Alphonse, Kabera Ferdinand, Ngirababyeyi Anastase, Hitimana Idephonse na Rusekampunzi Donatien, bavuga ko bamaze imyaka irenga 8 basaba ubuyobozi bw’akarere kubaha ingurane y’imirima yabo yashyizwe mu mbago z’ahantu nyaburanga hitwa kumukore wa Rwabugiri mu mumurenge wa Kageyo mu karere ka Ngororero.
Umugabo witwa Shiragahinda Jean Fidel uyobora akagali ka Muramba mu murenge wa Kageyo arashinjwa n’abavandimwe be ndetse na se ubabyara witwa sebazungu Aloys guteza amakimbirane mu muryango avukamo ndetse n’uwo yashatsemo.
Minisiteri y’Abagore n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yizera ko kuba u Rwanda ruri mu bihugu bitegerejwe kwitabira inama y’Umuryango w’Abibumbye y’abagore (UN Women) ari imwe mu nzira yo kuganira n’isi ku muti wakemura ikibazo cy’ihohoterwa kuko rikigaragara mu Rwanda.
Hirya no hino mu bitangazamakuru no mu bantu banyuranye haravugwa inkuru y’uko Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Isimbi Deborah Abiellah, umukobwa w’umuvugabutumwa (Pastor) Rutayisire Antoine yaba atwite.
Abakozi batanu bakoreraga mu karere ka Kirehe bafunzwe bakekwaho gutunga impamyabumenyi z’impimbano bakaba bari bamaze mu kazi igihe kirekire bazikoresha.
Abaturage bo mu murenge wa Nyundo bafatanyije n’ubuyobozi batangiye gukora umuganda wo kwiyubakira ivuriro rizuzura ritwaye akayabo ka miliyoni 40.
Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka rubavu butangaza ko nyirabayazana w’impanuka z’amakamyo y’abanyamahanga agwa mu muhanda mushya wa Nyakiriba ari ukudakurikiza amabwiriza polisi iha abashoferi batwara aya amakamyo arimo guhagarara Nkamira.
Abacuruzi bo mu isoko rya Bazilette ahahoze hanyura umuhanda wa Rubavu-Musanze batangiye kujya bacururiza mu muhanda unyura Nyakiriba nyuma yo kubura abaguzi nk’abo bari basanzwe babona.
Mu miyoborere myiza, hashyizweho gahunda y’imihigo y’ingo, igamije gufasha abagize umuryango kwiha gahunda y’ibikorwa bishobora kubageza ku iterambere. Abaturage batangiye kugendera kuri iyo gahunda, bahamya ko guhiga bibafasha kugira intego mu gukorera ingo za bo.
Abanyamuryango bagera 100 b’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) bo mu karere ka Ngoma bahuguwe ku mikorere ya RSSB basabye ko amahugurwa nkayo yagera ku banyamuryango bose kuko benshi batazi imikorere ya RSSB kandi bayibamo.
Abagore bo mu nkambi ya Kigeme icumbikiye Abanyekongo batangaza ko kuzuza inshingano zabo nk’ababyeyi bitaborohera kuko ibyo basabwa kubonera abana babo batabasha kubibona, gusa ngo babashije kubona icyo bakora byakemura iki kibazo.
Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Zaraduhaye Joseph, avuga ko imiyoborere myiza atari ugukemura ibibazo gusa ahubwo hagomba no kwigwa ingamba zo kubikumira kugira ngo bitazongera kuba.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo ngo basanga kuba umuntu yabaho atagira mituweri (ubwisungane mu kwivuza) ari ubujiji bukabije kuko mituweri ari bwo buzima.
Police FC ihagarariye u Rwanda mu mikino y’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup), yatsinzwe igitego 1-0 na Lydia Ludic Academic (LLB) y’ i Burundi mu mukino wabereye kuri Stade Prince Louis Rwagasore i Bujumbura ku cyumweru tariki 17/02/2013.
Nyuma y’imyaka 10 ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) rishinzwe, abaharangije bahisemo gushinga ihuriro rizajya ribafasha gukomeza gusabana, guhana amakuru no gufasha ishuri bizemo mu gihe bibaye ngombwa.
Nk’uko bigaragazwa na raporo ku bukerarugendo yashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), umusaruro uva mu bukerarugendo wiyongereye ku kigereranyo cya 17 ku ijana mu mwaka wa 2012 ugereranije n’umwaka ubanza wa 2011.
Umumotari witwa Tuganimana Revianne wari utwaye moto yambaye purake R C 116 B, yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yambaye Purake R A B 621 Q ku mugoraba wa tariki 17/02/2013 ahita yitaba Imana.
Mu gusoza icyumweru cyahariwe community policing (ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage) tariki 17/02/2013, mu karere ka Ruhango hamenwe litiro 548 z’inzoga z’inkorano zifite agaciro ka miliyoni 1 n’ibihumbi 380, hanatwikwa urumogi rungana n’ibiro 35 bifite agaciro ka mafaranga ibihumbi 700.
Polisi y’igihugu irasaba inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta gushishikariza abaturage gutanga makuru ku gihe kugira ngo Plisi ijye ibona uko ikumira ibyaha bitaraba.
Agendeye ku buhamya yahawe n’uwari ashinzwe kumviriza amaradiyo y’abasirikare ku butegetsi bwa Habyarimana, Umufaransa Jean-François Dupaquier yanditse igitabo yise «L’Agenda du génocide» kigaragaza ko Leon Mugesera ari mu bitabiriye inama yo gutegura Jenoside ndetse ibikubiye mu ijambo yavuze taliki 22/11/1992 yabikuye (…)
Abayobozi muri Tanzania bakora mu nzego z’ubutasi, abakora mu nzego zishinzwe imisoro n’amahoro, abakuriye inzego zigenzura amabuye y’agaciro hamwe n’abagenzura icyambu cya Dar es Salaam bahagaritswe na polisi bakuriranyweho ubujura bw’amabuye y’agaciro kuri icyi cyambu.
Mu gutangiza icyumweru cyahariwe community policing mu karere ka Rubavu hatwitswe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 700 twafatiwe muri aka karere ruvanywe mu gihugu cya Congo ndetse hanamenywe inzoga z’inkorano litiro zigera 1000.
Ubuyobozi bw’umuryango w’abibumbye bwagaragaje ko amasezerano yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo atarashoboye gusinywa n’abayobozi b’ibihugu byo mu karere mu nama yabereye muri Ethiopia muri Mutarama azasinywa taliki 24/02/2013.
Bayingana Aimable, uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagere mu Rwanda (FERWACY), tariki 16/2/2012, yatorewe kuba muri Komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagere muri Afurika (confédération africaine de cyclisme –CAC), mu matora yabereye i Cairo mu Misiri ku cyico cyaryo.