Nzahaha: Biyujurije inyubako nshya y’umurenge Intsinzi SACCO
Abaturage bo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi baratangaza ko bishimiye inyubako biyujurije y’umurenge SACCO kuko izatuma barushaho kwiyumvamo gukorana neza n’ibigo by’imari iciriritse kuko bazaba barabishoyemo amafaranga yabo babyubaka.
Ibi aba baturage babitangaje ubwo hatahwaga ku mugaragaro iyo nyubako nshya yitwa Intsinzi umurenge SACCO Nzahaha ,iyi nyubako yuzuye itwaye amafaranga asaga miliyoni 18 akaba yaratanzwe n’abaturage b’umurenge wa Nzahaha bibumbiye muri iyo SACCO.
Iki kigo cy’imari iciriritse cyashinzwe tariki 09/08/2009 ubu gifite imari shingiro y’amafaranga arengaho gato miliyoni 11 n’abanyamuryango 2255, umugabane ukaba uri ku mafaranga 5000.

Mu muhango wo gutaha iyi inyubako nshya, tariki 03/05/2013, abanyamuryango batangaje ko hari aho SACCO ibagejeje muri gahunda yo kwiteza imbere kuko amabanki nkaya yabigishije kumenya kwizigamira.
Prezida w’inama y’ubutegetsi ya INTSINZI SACCO Nzahaha yagaragaje imbogamizi bagihura nazo zirimo kutabona amahugurwa ahagije, bakaba banasaba ubuyobozi kubafasha kumenya neza imibare y’abaturage bataritabira kugana ibigo by’imari kugirango bakangurirwe kwitabira ibyo bigo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nzahaha, Mme Nyirangendahimana Mathilde, yatangaje ko kuba SACCO ibonye inyubako nshya kandi yisanzuye bizatuma abaturage biborohera kuyigana no kuyibonamo kurushaho.
Abaturage b’umurenge wa Nzahaha batunzwe ahanini n’ubuhinzi bw’urutoki na Kawa hakiyongeraho ubworozi bityo ngo iyi nyubako ikaba ije ikenewe kuko bazakenera gukorana n’ibigo by’imari iciriritse mu iterambere ryabo ahanini bikazabafasha kubitsa imari zabo ndetse no kubona inguzanyo biboroheye.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|