Mu gihe cya Jenoside ibikoko byabaye byiza kurusha abantu - Nyirabahire

Mu buhamya umubyeyi witwa Nyirabahire Venantie yatanze kuri uyu wa 4/5/2013, abwira abari bateraniye mu Rwunge rw’amashuri rwa Gatagara ruherereye mu mujyi wa Butare, yanavuze ko mu gihe cya Jenoside ibikoko byabaye byiza kurusha abantu.

Ibi uyu mubyeyi yabivugiye ko mu gihe cya Jenoside yari yihishe muri fosse septique, hamwe n’umugabo we n’abana be babiri, maze abona impiri ije igana aho bari bari ariko nk’aho yakomeje ngo ize ibagirire nabi, ahubwo yisubirira yo.

Yagize ati “iyi mpiri yaje ku buryo ari njye njyenyine wabashaga kuyibona aho nari nicaye (uko ari bane bari bicaye basobekeranyije amaguru ngo babashe kuhakwirwa ndlr). Abandi bari bicaye bateye umugongo aho yaturutse. Narayibonye ubwoba buranyica ariko sinagira uwo mbwira, ni uko ngiye kubona mbona irakase isubira iyo yari ivuye.”

Na none kandi, ngo hafi y’iyo fosse septique bari bahishwemo n’umufurere hari imbwa z’inkazi zamokeraga abantu bose batambutse, nyamara ngo bo ntizigeze zibamokera.

Nyirabahire Venantie ati mu gihe cya Jenoside ibikoko byagaragaje ubumuntu kurusha abantu.
Nyirabahire Venantie ati mu gihe cya Jenoside ibikoko byagaragaje ubumuntu kurusha abantu.

Uyu mubyeyi yunzemo ati “ibi binyibukije umuntu wigeze gutanga ubuhamya avuga ko yari ari mu gihuru afite ibikomere byinshi, akaza kubikizwa n’igikoko kimeze nk’ingwe cyazaga kikabirigata. Iki gikoko ngo cyarigataga ibikomere byo ku ruhande rumwe, hanyuma kikamuhindukiza kikarigata n’ibindi, maze aza gukira.”

Hon. Rwaka Claver na we ati “mu macandwe habamo umuti w’ibikomere. Mujya mubona ibikoko byinshi birivura, imbwa zirivura, buriya nawe ukomeretse ukarigata, wakira. Mu macandwe habamo umuti witwa ptyaline. Ni umuti mwiza cyane uvura.”

Uyu mudepite yunzemo ati “nimwumve igikoko cyarushije umutima abantu. Abantu babaye ibikoko, umuco uratakara, bitewe n’ubuyobozi bubi.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nishimiye uko IMANA yaturinze akaga kose.

SIMEON yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka