INATEK ikomeje kuyobora shampiyona ya Volleyball
Ikipe ya Volleyball y’ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’Ikoranabuhanga rya Kibungo (INATEK), ikomeje kuza ku isonga muri shampiyona ya Volleyball mu bagabo, nyuma yo kwitwara neza ku munsi wayo wa gatatu ikaba itaratsindwa na rimwe kugeza ubu.
INATEK yaguze abakinnyi bakomeye mu ntangiro za shampiyona barimo Ndamukunda Flavien na Kwizera Pierre Marshall, kuva shampiyona yatangira imaze gukina imikino myinshi ariko ntabwo iratsindwa na rimwe, ndetse ikaba yarahanganuye amakipe akomeye nka APR VC, KVC na Kaminuza y’u Rwanda.
Mu mikino ya shampiyona y’umunsi (etape) wa gatatu, kuri stade ntoya i Remera tariki 05/05/2013, INATEK yatsinze Christ-Roi amaseti 3-0, ariko iza kugorwa cyane na KVC kuko yayitsinze amaseti 3-2 hagombye kwitabazwa iseti ya ‘seoul’ yo kuzikiranura. N’ubwo KVC yatsinzwe na INATEK ariko nayo yatsinze Christ-Roi amaseti 3-0.
APR VC yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka, n’ubwo ku munsi wa mbere n’uwa kabiri ititwaye neza cyane nk’uko bisanzwe, ku munsi wa gatatu yatsinze imikino yayo ibiri yagombaga gukina. APR VC yatsinze Lyce ya Nyanza amaseti 3-1, inatsinda kandi Rusumo High School amaseti 3-1 nayo, naho Lycee ya Nyanza itsinda Rusumo High School amaseti 3-1.

Itsinda rya gatatu, riyobowe na kaminuza y’u Rwanda yatsinze GS Officiel ya Butare amaseti 3-0, itsinda kandi GS Saint Joseph amaseti 3-0 naho GS Officiel ya Butare itsinda GS Saint Joseph amaseti 3-2.
Kugeza ubu INATEK iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 18 kuri 18, ikurikiwe na APR VC ifite amanota 16 ku mwanya wa gatatu hakaza kaminuza y’u Rwanda ifite amanota 16 ikaba inganya na APR VC.
Lycee de Nyanza iri ku mwanya wa kane, igakurikirwa na Rusumo, GS Saint Joseph, GS Officiel, KVC na Christ-Roi.
Mu bagore ho bageze ku munsi wa kabiri, mu mikino imaze gukinwa APR VC niyo yitwaye neza kurusha izindi kuko itaratsindwa umukino n’umwe, ndetse mu mpera z’icyumweru gishize ikaba yaratsinze mukeba wayo Rwanda Revenue Authority (RRA) amaseti 3-1. APR VC y’abagore iri ku mwanya wa mbere n’amanota 12, ikaba ikurikiwe na RRA na Ruhango zombi zifite amanota 7.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
inkuru zacyuye igihe nizo muhoza ho meagiye mukora akazi mwiyemeje! !!!!!!!!
mujye muduhera amakuru igihe cyane cyane ajyanye nimikino.
amakuru ya volley ball ntago muyaduhera igihe mugerageze
kandi tubatuyakeneye