Gakenke: Biturutse ku muhanda wacitse babasha gukorera 4000 ku munsi

Urubyiruko rurenga 70 ruvuga ko rubasha gukorera amafaranga ari hagati ya 3000 na 4000 ku munsi bitewe no kwikorera imizigo y’abantu bahinduranya imodoka iyo bageze mu karere ka Gakenke, aho umuhanda Kigali-Musanze wacitse.

Nyuma y’uko umuhanda Kigali-Musanze ucitse tariki 04/05/2013, uwo muhanda wahise ufungwa. Ahanini imodoka zitwara abantu nizo ziri kubasha kugenda aho zihererekanya abantu iyo zigeze aho umuhanda wacikiye ubundi zigakatira aho.

Kubera ibikorwa byo gusana uyu muhanda, ntabwo ari buri wese ubasha kwitwaza imizigo.
Kubera ibikorwa byo gusana uyu muhanda, ntabwo ari buri wese ubasha kwitwaza imizigo.

Uru rubyiruko rwabonye akazi ko gutwaza abantu baba bahinduranya imodoka, aho baca amafaranga ari hagati ya 200 na 400 ku rugendo rw’iminota 10 n’amaguru, kugirango umuntu agere ku modoka ku rundi ruhande rw’umuhanda.

Harerimana Olivier, avuga ko ishyirahamwe ryabo ryitwa ISANO risanzwe ritwaza abantu ku ngorofani, ariryo ryahise rifata akazi ko gutwaza abantu, cyakora ngo n’abandi bashaka gukorera amafaranga barabareka bakayakorera.

Ati: “Iyo igiti kiguye kigwira buri wese uhari. Twabanje kujya dukora twenyine tubonye akazi ari kenshi tureka n’abandi barikorera”.

Inzego z'u umutekano zafunze umuhanda abantu bagaca mu gishanga.
Inzego z’u umutekano zafunze umuhanda abantu bagaca mu gishanga.

Jean De Dieu Uwimpaye, avuga ko abasha gukora amafaranga agera ku 4000 ku munsi, iyo akoranye umwete. Cyane ko kuva saa 06h00 za mu gitondo akazi kaba katangiye.

Mu gihe benshi mu bakoresha umuhanda Kigali-Musanze bahangayikishijwe n’iyangirika ry’uyu muhanda, cyane ko intara y’Amajyaruguru ifatwa nk’ikigega cy’igihugu biturutse ku buryo yera cyane, uru rubyiruko rwo ruravuga ko akazi kabonetse, cyane ko mu kazi basanzwe bakora batarenzaga amafaranga 1500.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MURI AYO BAKORERA KU MUNSI HARIMO TELEFONI YANJYE BANKUYE MU MUFUKA KUWA MBERE MVUYE I KIGALI. IYO BAKORERA AMAFARANGA ARIKO NTIBIBE!

HABA yanditse ku itariki ya: 9-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka