Abagenzi barasabwa guharanira uburenganzira bwabo
Polisi y’u Rwanda irakangurira abagenzi, baba abagenda mu modoka cyangwa kuri za moto, guharanira uburenganzira bwabo bakabuza ababatwaye kurenza umuvuduko wemewe no kuvugira kuri telephone kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Polisi ivuga ko abagenzi baramutse bafashe ingamba zo kwanga gutwarwa gutyo igereranya nko gutwarwa nk’intama zijyanywe mu ibagiro, bakabwira umushoferi akagabanya umuvuduko kandi akareka gutwara anavugira kuri telefoni, byagabanya impanuka akenshi ziterwa n’umuvuduko ukabije ndetse n’uburangare bw’abashoferi.
Polisi y’u Rwanda ikomeje gusaba abagenzi kutarebera abashoferi cyangwa abamotari batwarira ibinyabiziga ku muvuduko urenze ndetse no kuvugira kuri za telefoni ngo babihorere, kuko nk’uko bigaragazwa n’imibare itangwa n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, buri munsi umuntu umwe yitaba Imana azize impanuka, abandi batandatu bagakomereka.
Hagamijwe gukumira ibyo byaha byose, abaturage barongera gusabwa gutanga amakuru ku nzego za Polisi kuko iyo babaretse, baba ubwabo bishyira mu bibazo bikomeye.
Polisi irongera kandi kwibutsa abagenzi ko badakwiye kwemera gutwarwa mu modoka barenze umubare bizwi ku izina ryo gutendeka, ugasanga ahari kujya abantu 4 hicaye 5 cyangwa 6, ubundi ugasanga convuwayeri agenda ahagaze hejuru y’abagenzi cyangwa ababyiga kuko amategeko atabyemera.
Polisi yibaza impamvu umugenzi aba yishyuye amafaranga ye nyamara akemera kugenda yitunatunnye kugira ngo taxi ikorere menshi.
Polisi iramenyesha abo batendeka ko kurenza umubare w’abagenzi mu modoka bitemewe kuko umuntu wese ubikoze aba yishe amategeko, kandi akwiye kubihanirwa.
Hagize umushoferi ukora amakosa, abagenzi bakwiye kwandika nomero ziranga imodoka maze bakabibwira abashinzwe umutekano wo mu muhanda, hanyuma ba nyiri amakosa bagafatirwa ibyemezo.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|