Kiziguro: Hibutswe imiryango 86 yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku nshuro ya gatanu hibutswe imiryango 86 yo mu Karere ka Gatsibo yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Minisitiri w’umuco na Siporo, Protais Mitali, wari muri uwo muhango watangiye ku mugoroba wa tariki 04/05/2013 yibukije ko kwibuka imiryango yazimye burundu binyomoza abagipfobya Jenoside bakigaragara hirya no hino ku isi.

Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwahereye Kiramuruzi ahahoze ari Komini Murambi yayoborwaga na Burugumesitiri Jean Baptiste Gatete wateguye akanayobora Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace.

Nyuma y’urwo rugendo hashyizwe indabo ku Rwibutso rwa Kiziguro rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside bagera ku bihumbi 14.

Iki gikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda cyateguwe n’Umuryango w’abanyeshuri bacitse ku icumu barangije amashuri makuru na za Kaminuza GAERG. Uyu mwaka hibutswe hazirikanywe ku nsanganyamatsiko igiri iti « Ntukazime nararokotse ».

Muri uyu muhango hashyizwe indabo ku Rwibutso rwa Kiziguro.
Muri uyu muhango hashyizwe indabo ku Rwibutso rwa Kiziguro.

Padiri Rutinduka Laurent umwe mu baharokokeye, yatanze ubuhamya ku mateka yaranze Jenoside mu cyahoze ari Komini Murambi n’uburyo butandukanye bwakoreshejwe mu kwica Abatutsi muri kariya gace kuko bitakozwe muri 94 gusa ahubwo byari byaratangiye cyera biza gusozwa na Burugumesitiri Jean baptiste Gatete aho yari yaratoje Interahamwe 150 muri buri murenge mu mirenge 14 yari igize iyo Komini Murambi, zikaba arinazo zanamufashije gukora Jenoside hicwa Abatutsi 14,000 mu gihe gito.

Umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatusi mu cyahoze ari Komini Murambi ngo nicyo cyatumye uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 5 imiryango yazimye ariho ukorerwa; nk’uko byasobanuwe na Habonimana Charles uyobora umuryango GAERG.

Iki gikorwa kimaze gukorwa mu Turere turindwi kandi uko imyaka igenda niko amakuru y’iyi miryango yazimye ashobora gusibangana burundu akaba yasabye ko baterwa inkunga bigakorwa mu turere twose.

Perezida wa IBUKA, Dr Jean Pierre Dusingizemungu, yasabye ko amatekaya ya Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu cyahoze ari Murambi yakwandikwa ntazasibangane, yasabye ko bahereye ku gitabo cyanditswe na Padiri Rutinduka cyakwandikwa no mu zindi ndimi, dore ko kugeza ubu icyo gitabo cyanditse mu Kinyarwanda gusa kugirango n’abanyamahanga bajye babisoma.

Uyu muhango kandi waranzwe no gucana urumuri rw’icyizere no gusoma amazina y’imiryango yazimye mu Karere ka Gatsibo bikurikirwa n’ijoro ryo kwibuka.

Urwibutso rwa Kiziguro.
Urwibutso rwa Kiziguro.

Kugeza ubu mu Turere turindwi tumaze gukorerwamo igikorwa cyo kubarura imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi habarurwa imiryango 5631 yazimye yari irimo abantu 21,984. Mu Karere Gatsibo honyine habarirwa imiryango 86 yazimye yari igizwe n’abantu 366 bazize Jenoside.

Uyu muhango wo kwikuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wanakorewe i Ntarama mu mwaka wa 2009, i Murambi mu ntara y’amajyepfo muri 2010, 2011 ukorerwa kuri stade Gatwaro, ku nshuro ya kane ukorerwa ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, naho ku nshuro ya gatanu uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka