Abana n’urubyiruko bagomba kwigirira icyizere cyo kubaho imyaka ijana - Rucagu
Umutahira w’intore ku rwego rw’igihugu, Rucagu Boniface, arakangurira urubyiruko n’abana bato kubaho bafite icyizere cyo kuzabaho nibura imyaka ijana inarenga nta wubahungabanije, ariko ngo bagomba kubigiramo uruhare.
Rucagu yabitangaje tariki 05/05/2013, ubwo yari yaje kwifatanya n’Abanyarulindo kwibuka abana n’urubyiruko bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 muri aka karere.
Uyu muhango wabereye mu murenge wa Cyinzuzi, wari witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abaturage b’akarere ka Rulindo biganjemo abana bakiri bato n’urubyiruko. Waranzwe no gukora urugendo rwo kwibuka, bava ku rwibutso rwa Remera, berekeza ku biro by’umurenge wa Cyinzuzi.

Rucagu yasabye urubyiruko kwitwara neza, kugira urukundo, kugira ubutwari, no kuganira n’ababyeyi babo ngo kuko ari byo bizatuma bagera ku ntego biyemeje yo kwamagana ingengabiterezo ya Jenoside.
Rucagu yasabye urubyiruko kubiba imbuto nziza mu Banyarwanda,biyama abashaka kubabibamo urwango,biyubakira igihugu ngo kuko ari bo Rwanda rw’ejo.

Umukuru w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimee, yasabye urubyiruko kubaka igihugu, kwibuka bagenzi babo, ariko baniyubaka mu rwego rwo kwiteza imbere badaheranwa n’ubukene. Yasabye urubyiruko kuyamagana kuko idatoranya uhereye ku mwana ukiri mu nda ya nyina.
Yavuze ko bamwe mu rubyiruko rwagize uruhare mu kwica bagenzi babo,asaba urubyiruko rw’ubu guhindura amateka no kureba igifitiye akamaro igihugu. Yagize ati “Hari bamwe mu rubyiruko bafashe iya mbere mu gukora Jenoside,bica bagenzi babo ariko noneho mwebwe ubu icyo musabwa ni uguhindura amateka yabaye mu gihugu cyacu.”

Uyu muyobozi yasabye ababyeyi mu karere ka Rulindo kutaroga abana babacengezamo ingengabitekerezo ya Jenoside ko ahubwo bagomba kubatoza rukundo, ubutwari no gukora.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|