Ruhango: Kwibuka ni umuti ufasha uwishe n’uwiciwe
Abanyarwanda bagomba kumva kimwe igikorwa cyo kwibuka kuko kwibuka ari umuti haba ku wiciwe ndetse no ku wishe bityo bigatuma Abanyarwanda babasha kubakira hamwe igihugu cyabo.
Ibi byagarutseho mu muhango wo kwibuka abazize Jenocide yakorewe Abatutsi baguye mu cyahoze ari Komini Tambwe na Kigoma mu karere Ruhango tariki 05/05/2013.
Mu bafashe amagambo bagarutse ku bwicanyi bwabaye muri aya makomini ndetse n’ababugizemo uruhare ahatungwa agatoki abitwaga ko bashinzwe kurinda umutekano w’igihugu bakaba ari bo bakora ubwicanyi ndetse no gukangurira abaturage kwitabira gukora Jenoside muri aya amokomini.
Nyandwi Elias watanze ubuhamya nk’uwarokokeye mu cyahoze ari komini Tambwe yagarutse ku ruhare rwo gutegura Jenocide bihereye mu rwego rw’uburezi avuga ko Jenoside yateguwe kera kandi ikanonsorwa.
Mbabazi Francois Xavier, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, mu butumwa bwe yagarutse ku gushimira ubwitange ndetse n’ubwitabire mu bikorwa byo kwibuka kandi asaba gushyigikira abacitse ku icumu kugirango bagere ku kwigira nyako.

Mu bindi yagarutse yavuze ko Leta ikora ibishoboka byose kugirango Umunyarwanda wese yiteze imbere, kandi mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro Abatutsi abazize Jenocide urwibutso rw’umurenge wa Ruhango hari gahunda yo kurwubaka.
Dr Gasanabo Jean Damascene, umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi kuri Jenoside rikorera muri komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yagarutse ku gaciro ka muntu avuga ko uretse n’abakoze Jenoside ntawe ufite ubushobozi bwo kwambura undi ubuzima.
Professor Dusingizemungu Jean Pierre umuyobozi wa IBUKA, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kubanza guhinduka mu bitekerezo kugirango bagere ku kwigira nyako kandi avuga ko ibikorwa nk’ibi byo kwibuka ari umuti haba kuwiciwe ndetse no wishe.
Mu karere ka Ruhango ibikorwa byo kwibika bizakomereza no mu yindi mirenge kandi ari nako hakomeza gufasha abarokotse Jenoside batishoboye.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|