Kuri uyu wa gatatu tariki 16/10/2013, u Rwanda rwakiriye inkunga ingana na miliyoni 18 z’amayero rwahawe n’u Budage; kubera ko ngo icyo gihugu cyishimira kuzamuka k’ubukungu bw’u Rwanda, nk’uko Ambasaderi wacyo, Peter Fahrenholtz yatangaje.
Nyuma yo kubona ko ubujura bw’amagare bukabije mu karere ka Bugesera, Inkeragutabara zo mu murenge wa Ruhuha zashinze koperative ishinzwe kugurisha amagare no gucunga umutekano wayo kugirango bitume ubwo bujuru bucika.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 16/10/2013, mu kidendezi cy’amazi cyitwa Akacitse kiri mu gishanga cya Nyabarongo, giherereye mu mudugudu wa Rubumba akagari ka Ruyenzi mu murenge wa Runda, hakuwemo umurambo w’umusore w’imyaka 25 witwa Munyengabire Pascal.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare, aremeza ko , Shanitah Namuyimbwa asanzwe azwi ku izina rya Bad Black yatawe muri yombi na polisi ubwo yinjiraga mu Rwanda kubera ko yarasanzwe ashakishwa kubera ibyaha by’ubujura.
Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Maj.,Gen. Mubaraka Muganga, araburira urubyiruko kwitandukanya n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko uretse kubangiriza ubuzima hashyizweho ingamba zikomeye mu kurwanya ababitunda, ababicuruza hamwe n’ababikoresha.
Abanyeshuri bane biga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda bari bacumbitse ahitwa kwa Manama ho mu mujyi wa Butare (mu gikari cy’inzu iri hafi y’aho Horizon Express ikorera), bahishije ibintu byose bari bafite ku bw’inkongi yibasiye inzu y’ibyumba bibiri babagamo, badahari, kuwa 15/10/2013.
Abanyamuryango ba koperative y’aba technicien bakorera muri centre ya Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare batangaza ko barambiwe ababivangira mu kazi bakabanduriza izina nyamara bavuga ko bafite uburengenzira bahawe n’ubuyobozi.
Banki Nkuru y’igihugu, ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative, akarere ka Karongi ndetse na koperative y’abahinzi b’icyayi ba Gisovu (COOTHEGIM) bananiwe kumvikana ku ishyirwaho rya koperative yo kubitsa no kugurizanya y’abo bahinzi ngo kuko byasenya umurenge SACCO.
Umujyi wa Musanze ni umwe mu mijyi itera imbere ku rugero rwiza mu gihugu, cyakora abatuye agace kitwa “Tete à Gauche » gaherereye mu nkengero z’amarembo y’uyu mujyi barahamya ko iterambere risa nk’iryabateye umugongo.
Ikipe y’igihugu ya Ghana, nyuma yo kunyangira Misiri ibitego 6-1, mu mukino ubanza w’amajonjora ya nyuma yo kujya mu gikombe cy’isi wabaye ku wa kabiri tariki 15/10/2013, amahirwe yayo yo kujya mu gikombe cy’isi muri Brazil 2914 yamaze kwiyongera cyane.
Akarere ka Ngororero kashyizeho katangiye gahunda y’isuzuma mikorere mu mirenge n’utugari mu rwego rwo kurushaho kubyaza umusaruro inzego z’ibanze.
Itsinda ry’Abadage 12 baturutse mu ntara ya Rhenanie Palatinat mu karere ka Landau, bifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Ntongwe mu muganda wabaye tariki 15/10/2013 wo gusiza ahazubakwa ikigo cyigisha imyuga (VTC).
Abikorera bato bo mu ntara y’Uburengerazuba baratunga agatoki bamwe mu bacuruzi banini badatanga inyemezabuguzi, rimwe na rimwe bagamije kunyereza imisoro, ibi kandi ngo bikaba bishobora guteza ingaruka mbi ku mucuruzi muto zirimo no kwamburwa ibicuruzwa bye mu gihe abifatanywe nta cyangombwa afite kigaragaza aho yabiranguye.
Inyeshyamba za M23 zirwanya Leta ya Congo zatangaje ko ingabo za Leta ya Congo zimaze iminsi zikora ibikorwa by’ubushotoranyi kugera aho zifashe imisozi yagenzurwaga na M23.
Umusore uri mu kigero cy’imyaka 27 wo mu mudugudu wa Mirambi ya III mu kagari ka Rwimishinya mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza, afunzwe, akurikiranyweho gutema ku kuboko Rutayisire Emmanuel ushinzwe umutekano mu muri uwo mudugudu akoresheje inkota.
Umuryango wa Mukagasana Vestine wahitanywe n’igisasu cyavuye ku butaka bwa Congo kikagwa mu Rwanda taliki 29/08/2013, urasaba ubufasha kuko uwari utunze uyu muryango yitabye Imana asize abana bato harimo n’ufite amazi abili ucyeneye kwitabwaho.
Umwana w’amezi atandatu witwa Kwitonda wo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza yitabye Imana tariki 15/10/2013 nyuma y’iminsi ibiri atemwe na se ubwo yarwanaga na Mukabutera Assoumpta, nyina w’uwo mwana.
Ntahorutaba Jean de Dieu wo mu Kagali ka Sereri ho mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke yafatanwe kiro 50 z’ibirayi mu ijoro rya tariki 15/10/2013 bikekwa ko yibye imodoka zihita mu muhanda wa Kigali-Musanze.
Mukantabana Vestine w’imyaka 21, yahitanywe n’ikirombe mu gitondo cya tariki 15/10/2013 ubwo bacukuraga umucanga mu murenge wa Kintobo ho mu karere ka Nyabihu. Undi bari kumwe yaguye kwa muganga ndetse hari n’undi mugabo wo mu murenge wa Rambura nawe wazize ikirombe.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’akarere ka Rubavu bashyikirije inzego z’umutekano za Goma abagabo babili (Rachid na Kavo) bakurikiranyweho ibyaba by’ubujura bw’amafaranga arenga ibihumbi 180 by’amadolari n’ubwicanyi bakoze taliki 3/9/2013 mu mujyi wa Goma.
Ndagijimana Jean Pierre wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 15/10/2013 yasezeye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite, hahita habaho n’ihererekanyabubasha hagati ye n’Umuyobozi w’ishami ry’ubutegetsi, Habyarimana Jovith wabaye amusimbuye mu buryo bw’agateganyo..
Umuhanzi w’umunyarwanda Peace wari washoboye kwitabira amarushanwa ya Tusker Project Fame 6 ngo yababajwe no kuba atashoboye gukomeza ariko afite ibyishimo kuko ibyo yakoze bose babishimye.
Ku wa gatanu tariki 18/10/2013, itsinda Urban Boys hamwe n’abandi bahanzi barimo Lil G, Young Grace, Binney Relax n’abandi bazataramira kuri Greenwhich Hotel i Remera aho Kanyombya azaba yabaye umushyushyarugamba.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatangaje ko atashyigikira cyangwa ngo yamagane Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), bitewe n’uko ngo rudasobanutse neza niba ari urw’igihugu cyangwa akarere kamwe. Yamaganye kandi ibirego bijyanye na M23, avuga ko ari ibihimbano cyangwa bitagombye kubazwa u Rwanda.
Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’abasora ku rwego rw’intara y’Uburengerazuba tariki 14/10/2013, Guverineri w’iyo ntara, Kabahizi Célestin, yagaragaje ko imisoro yinjiye mu ntara ayobora mu mwaka ushize iturutse hanze y’igihugu yagabanutse, bitewe n’umutekano mucye uri Kongo, ibi bikaba bitandukanye n’iby’abavuga ko u (…)
U Rwanda rugiye gutangira kubarura umutungo kamere rufite ruhereye no kuri bimwe bitagaragara ariko ukubaho kwabyo kukaba gufite akamaro kanini igihugu, kuko bifasha indi mitungo kamere gukomeza kwiyongerera agacuro.
Kuva gahunda ya Rapid SMS yatangira mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera imaze kurandura impfu z’abana bapfaga bakiri bato ndetse n’abagore batwite.
Abagize inzego z’umuryango wa RPF-Inkotanyi ku rwego rw’umurenge wa Kibungo barasabwa guharanira ikintu cyose cyakomeza kugeza u Rwanda ku iterambere rirambye ritanga ikizere cy’ejo hazaza.
Imiryango 13 yimuriwe ahitwa ku Ruhuha ariko nyuma biza kugaragara ko ubwo butaka atari ubw’akarere irizwezwa ko ikibazo cyabo kigiye gukemuka kuko mu ngengo y’imari ya 2013/2014, amafaranga yabo yashyizwemo.
Abantu 15 bakomoka mu murenge wa Remera, akarere ka Ngoma bafungiye muri station ya police ya Kibungo nyuma yo gufatirwa mu cyuho bacukura amabuye ya gasegereti bitemewe n’amategeko.
Uwusanase Liberathe w’imyaka 35, wo mu kagali ka Ngara mu murenge wa Sake akarere ka Ngoma, ari mu maboko ya police i Sake nyuma yo kwica umugabo we Sekamana w’imyaka 55 bari bafitaye abana batanu.
Nyirimana Fidèle watozaga ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ya Volleyball na Bagirishya Jean de Dieu wari umwungirije, nibo bagizwe abatoza bashya b’ikipe nshya ya Volleyball ‘Rayon Sport Volleyball Club’ ikazanakina shampiyona itaha.
Kuva ku cyumweru tariki 13/10/2013, i Kigali harimo kubera amahugurwa y’abarimu 30 b’abasifuzi (Instructeurs d’Arbitres de Football), baturutse mu bihugu 10 bya Afurika bikoresha ururim rw’Igifaransa.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ryamaze gutangaza urutonde ntakuka rw’amakipe 16 azitabira isiganwa ry’amagare ngarukamwaka ‘Tour du Rwanda’ izaba kuva tariki 17-24/11/ 2013, nyuma y’aho ayo makipe yose nayo amariye kubyemeza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwatangije gahunda yo kwimura abaturage batuye mu manegeka (ahantu hataberanye no guturwa) nyuma yuko hari bamwe mu baturage babanje kwanga kwimuka aho bari batuye ariko ubu baragenda basobanukirwa akamaro kabyo.
Ku ishuri ryisumbuye rya APEC Remera Rukoma, riherereye mu karere ka Kamonyi, abanyeshuri 16 banyweye produit yo muri Laboratoire yitwa Ethanol; babiri muri bo bahasiga ubuzima, umwe ari mu bitaro, abandi nta kibazo gikomeye bafite.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS) kiremeza ko kwitabira gushyira ikirango cy’ubuziranenge ku bicuruzwa, bizafasha abanyenganda kwizerwa n’abaguzi b’ibyo bakora, ndetse bagashobora no kujya gucuruza mu mahanga badafatiwe ku mipaka.
Perezida Charles Taylor wahoze ari perezida wa Liberiya yamaze gusaba ko yazoherezwa gufungirwa mu Rwanda, akazahamara imyaka 50 yakatiwe n’urukiko rwihariye rwashyiriweho gucira imanza abakekwaho ibyaha n’ubwicanyi mu gihugu cya Sierra Leonne, aho gufungirwa mu Bwongereza.
Umuhanzi Lil G afatanyije n’umuhanzi Mavenge Sudi, bari gusubiramo indirimbo ya Mavenge Sudi yitwa “Gakoni k’abakobwa”.
Abana babiri b’abakobwa bitwa Irankunda Angelique w’imyaka 9 na murumuna we Niragire Evanie w’imyaka 7 batoraguye mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo kuburana n’umubyeyi wabo.
Kuva tariki 14-24/10/2013, mu karere ka Nyabihu hatangiye igikorwa cyo gushishikariza abana barangije amashuri yisumbuye ku bigo 14 kuzitabira itorero ry’igihugu ngo bakomeze gutozwa umuco, ubupfura n’indangagaciro ziranga Umunyarwanda.
Umusore witwa Munyentwari bakunze kwita Gatoki wari utuye mu kagari ka Nyagahinga, umurenge wa Cyanika, akarere ka Burera, yitabye Imana nyuma yo guterwa ibuye mu mutwe nabo bagiranye amakimbirane ubwo barimo basangira inzoga.
Gahunda y’imyaka itanu yo kurwanya SIDA no kurwanya ihoroterwa rikorerwa abagore n’abakobwa izagirwaho uruhare rufatika n’abagabo, nk’uko bitangazwa n’umuryango w’abagabo ushinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore (RWAMLEC).
Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi (INILAK) bakomeje gushyigikira gahunda ya Leta y’uko Abanyarwanda bakwishakamo ibisubizo, bafashanya n’ubwo nta bushobozi buhagije baba bafite.
Batururimi Fulgence w’imyaka 30 y’amavuko wo mu kagari ka Mazane mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rweru nyuma yo gufatanwa amafaranga ibihumbi bitanu y’amakorano.
Agwaneza Honoré w’imyaka 16 bakunze kwita Dudu, arashakiswa n’ababyeyi be nyuma y’uko baburanye nawe ku munsi w’isengesho kwa Yezu Nyirimuhwe mu karere ka Ruhango tariki 06/10/2013.
Ikipe ya Espoir Basketball Club yongeye guca agahigo ko kwegukana igikombe cya shampiyona yikurikiranya kandi idatsinzwe na rimwe, ikaba yakoze ayo mateka ubwo yatsindaga Rusizi BBC, amanota 83-37 mu mukino wa nyuma wa shampiyona wabereye i Rusizi ku cyumweru tariki 13/10/2013.
Abakobwa mu murenge wa Nkombo ho mu karere ka Rusizi ngo babuze abagabo kuburyo ubu basigaye batanga amafaranga ngo bakunde babone ababajyana. Muri uyu murenge ngo umugabo arahenze cyane ari na yo mpamvu umukobwa urongowe aba yumva afite amahoro adasanzwe.
Ikipe ya Volleyball Kaminuza y’u Rwanda mu bagabo, yihimuye kuri mukeba wayo APR VC iyitsinda amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma w’imikino ya Play off isoza shampiyona wabereye kuri Stade ntoya i Remera ku cyumweru tariki 13/10/2013.
Binyuze muri Business Development Centers (BDCs) ubu zisigaye zitwa Service Access Point (SAP), abaturage bo mu karere ka Nyabihu barishimira ko basigaye babona service z’ikorababuhanga bakanaryiga bitabagoye ndetse bikabungura ubwenge mu bijyanye no kwihangira umurimo.