Kabarondo: Impanuka yahitanye abantu batatu abandi 10 barakomereka

Abantu batatu bapfiriye mu mpanuka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Scania yagonganye na Toyota Dyna ifite ikirango RAB 969 Q ku mugoroba wa tariki 21/01/2013. Iyo mpanuka yabereye ahitwa i Rusera ho mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza.

Toyota Dyna yavaga i Kigali yerekeza mu mujyi wa Kabarondo ku buryo bigaragara ko yari ivuye kurangura, mu gihe ikamyo yari ivuye ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania.

Ubwo impanuka yabaga iyo modoka ya Toyota Dyna yari ikurikiranye na tagisi yari yuzuye abagenzi. Dyna yashatse kunyura kuri iyo tagisi igeze imbere ihita icakirana n’ikamyo yari ivuye ku rusumo biragongana.

Ikizuru (cabine) cya Scania cyavuye ku modoka kigwa nko muri metero 20 uvuye aho yagongeye igiti.
Ikizuru (cabine) cya Scania cyavuye ku modoka kigwa nko muri metero 20 uvuye aho yagongeye igiti.

Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yatangarije Kigali Today ko iyo Dyna bakimara kuyigonga yahise ihindukira ireba aho yavaga mu gusubira inyuma ikuba kuri iyo tagisi yari itwaye abagenzi bamwe barakomereka.

Iyo kamyo na yo yahise igonga igiti cya avoka cyari ku muhanda igwira abana babiri bari hafi aho bahita bapfa, ndetse n’ikizuru cya yo (cabine kivaho kigwa nko muri metero 20 uvuye aho ikamyo yagongeye icyo giti).

Abashoferi b’izo modoka zombi bakomeretse bikabije bajyanwa ku bitaro bya Rwinkwavu hamwe na bamwe mu bagenzi bari muri iyo tagisi, ariko Nsanabandi J. d’amour wari utwaye Dyna we ngo yahise apfa akigera ku bitaro nk’uko Dr. Fulgence Nkikabahizi uyobora ibitaro bya Rwinkwavu yabidutangarije.

Scania yari itwaye amajerekani y'ubuki bumwe bwamenetse bukora ikidendezi hasi.
Scania yari itwaye amajerekani y’ubuki bumwe bwamenetse bukora ikidendezi hasi.

Kuri ibyo bitaro hagejejwe inkomere 13 ariko batatu muri abo bakomeretse bahise boherezwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK kuko ngo byagaragaraga ko barembye cyane.

Batanu ngo bakurikiranywe n’abaganga basanga nta kibazo gikomeye bafite ubu bakaba bamaze koherezwa mu rugo bakazajya bipfukisha ibikomere batewe n’iyo mpanuka. Abandi babiri bo baracyari gukurikiranwa n’abaganga bo mu bitaro bya Rwinkwavu.

Dr. Nkikabahizi avuga ko aboherejwe kuvurirwa muri CHUK bari barenze ubushobozi bw’ibitaro bya Rwinkwavu, ariko akavuga ko hari amahirwe ko nabo bashobora kuba bazima.

Imodoka ya Dyna yangiritse cyane.
Imodoka ya Dyna yangiritse cyane.

Ukurikije imiterere y’aho impanuka yabereye abantu benshi baremeza ko yatewe n’uburangare bw’umushoferi wari utwaye Dyna kuko ari ahantu hari umuhanda urambutse cyane ku buryo yarebaga imbere neza.

Ubwo impanuka yabaga ngo hari bamwe mu baturage bahise bajya kwiba utuyoga two mu bwoko bwa GIN tuzwi ku izina rya “suruduwiri” twari dupakiye muri Dyna batangira kunywa.

Aya ni amwe mu majerekani y'ubuki yavanywe mu modoka.
Aya ni amwe mu majerekani y’ubuki yavanywe mu modoka.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

imana ibakire mubayo

ka.v yanditse ku itariki ya: 23-01-2014  →  Musubize

Amategeko akore akazi kayo naho ubundi birababaje guhitanwa n’ uwo mwashakanye kandi mwarasezeranye kuzabana mubyiza no mubibi mugatandukanywa n’ urupfu.

kagwa yanditse ku itariki ya: 23-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka