Abasirikare biga i Nyakinama basanga guhuza ubutaka byarakemuye ikibazo cy’inzara
Itsinda ry’abasirikare bo mu rwego rwo hejuru (aba-ofisiye) 11 biga mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama baravuga ko basanze abaturage b’akarere ka Musanze barihagije mu biribwa biturutse kuri gahunda yo guhuza ubutaka.
Aba basirikare basuye uturere twa Musanze na Gakenke, kuri uyu wa 22/01/2014, birebera uburyo kwegereza ubuyobozi abaturage bigira uruhare mu mutekano w’uburyo butandukanye mu baturage.
Urugendo barutangiriye mu karere ka Musanze aho basuye ibikorwa by’iterambere mu murenge wa Gacaca na Cyuve yo muri Musanze, berekwa uburyo abaturage bahuje ubutaka bagahinga ibigori bakiteza imbere, nk’ikimenyetso cy’umutekano urambye.
Aba basirikare bakomoka mu Rwanda, Kenya na Tanzaniya bahawe ubuhamya n’abaturage burebana n’aho bamaze kwigeza mu iterambere babikesha imiyoborere myiza ishingiye ku mutekano urambye, aho bamwe bemeza ko bajyanye abana bose mu mashuri, abandi bakubaka amazu.

Lt Col. Oscal Kizito Murei uturuka muri Kenya, avuga ko yabonye ko iyo abaturage bafite ibiribwa bihagije baba bafite umutekano, bityo n’ibikorwa by’iterambere ry’uburyo bwinshi bikaba bishoboka.
Ati: “Ikibazo cy’ibiribwa cyarakemutse biturutse ku guhuza ubutaka. Abaturage bafite ibiribwa bihagije baba bafite umutekano uhagije kuko baba bashobora gukora no gutera imbere no kwihaza”.
Mpembyemungu Winifrida, umuyobozi w’akarere ka Musanze, yavuze ko nk’akarere bigiye muri uru ruzinduko, aho babonye ko buri wese agomba guhora yisuzuma mu kazi ke, n’urangaye akagarurwa mu nzira.
Aba basirikare bari bayobowe na Col Ndahiro Didace basuye kandi uruganda turunganya sima muri aka karere ka Musanze rwitwa Haki Construction solutions Ltd, ibi byose babikora nyuma yo gusobanurirwa uko inzego zibanze zikorana n’abaturage.
Muri Gakanke ngo bahungukiye byinshi
Nyuma yo gusura akarere ka Musanze, abasirikare biga ku ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama bakomereje mu karere ka Gakenke basobanurirwa ko akarere gahaze neza mu bijyanye n’umutekano mu gihugu, kuko kaza mu turere twa mbere tugira ibyaha bike.

Ngo umutekano ucungwa by’umwihariko n’abaturage bafatanyana n’inzego zishinzwe umutekano bakora amarondo kandi batanga amakuru ku gihe ku kintu cyahungabanya bigatuma ibyaha bikumurwa.
Mu biganiro bagiranye, bashimangiye ko umutekano uza imbere ya byose, akaba ari yo mpamvu bashyira imbaraga mu kuwubungabunga kugira ngo abaturage babashe gukora biteze imbere kuko udahari ntacyakorwa.
Mu bibazo bidindiza iterambere ry’akarere, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo, yababwiye ko imiterere y’akarere k’imisozi miremire bibangamira ibikorwa by’ubuhinzi n’ibikorwaremezo cyane cyane imihanda ishyirwamo igice kinini cy’ingengo y’imari ikorwa ariko nyuma y’igihe gito ikaba yangiritse.
Uretse imihanda, ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi ukiri muke mu karere gituma katihuta mu iterambere ariko ngo hari icyizere ko umwaka wa 2014 uzarangira bageze nibura ku gipimo cya 12%.

Lit. Col. Muleyi ukomoka mu gihugu cya Kenya wavuze mu izina ry’abandi banyeshuri, yemeza ko urwo rugendo-shuri bungukiyemo byinshi.
Ati: “Ibiganiro byatanzwe byongereye imyumvire yacu kuri politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage n’ishyirwa mu bikorwa mu Karere ka Gakenke ku bijyanye n’imiyoborere myiza, gutanga serivisi inoze, …umutekano, ubukungu, …”.
Iryo tsinda ry’abasirikare bo mu bihugu bitatu Rwanda, Tanzaniya na Kenya bakomereje urugendo-shuri mu Murenge wa Gakenke basura Ikigo cy’Iterambere mu ikoranabuhanga [BDC], SACCO “ Kungahara Gakenke” y’Umurenge wa Gakenke ndetse na Koperative y’Abahinzi yitwa “Twihangire Umurimo”.
Jean Noel Mugabo na Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
koko iyo igihugu gifite umutekano ntacyo kitageraho . ibi tumaze kugeraho cyane, cyane mu majyaruguru tubikesha umutekano kuko igihe intambara y’abacengezi yabicaga ntacyo bari bafite