Umuhanzi Twizerimana Christian uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya The Bless, avuga ko n’ubwo acuranga umuziki aba yatunganyirije muri studio, ashobora no gucuranga izi ndirimbo ze yifashishije iningiri ya Kinyarwanda kandi bigakomeza kunogera amatwi.
Umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda mu mukino w’amagare Uwizeyimana Bonaventure, ashobora kuzerekeza ku mugabane w’Uburayi mu ikipe y’ingimbi ya Europcar, ijya initabira isiganwa ry’amagere ‘Tour de France’ rya mbere ku isi kugeza ubu.
Muri iki gihe twitegura kwinjira mu bihe bigwamo imvura nyinshi, ikaba ikunze gusenyera abantu, guteza isuri ndetse mu ntara y’iburengerazuba hakaba hamaze iminsi hibasiwe n’inkuba, abafite amazu bo mu karere ka Ngororero barashishikarizwa gufata amazi no gushyiraho imirindankuba.
Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), biyemeje gukora ibishoboka byose bakongera ingufu mu guteza imbere umuco n’ubukungu bw’u Rwanda, babyiyemeje mu biganiro baherutse kugira byizihizaga umunsi w’intwari z’u Rwanda.
Abahinzi bo mu turere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe bari barashinganishije imyaka yabo mu gihembwe cy’ihinga gishize baraye bashumbushijwe amafaranga asaga miliyoni 42, bayahabwa n’ibigo by’ubwishingizi kuko imvura yabaye nke abo bahinzi bakarumbya ku mpamvu zitabaturutseho.
Mu rwego rwo kwitegura gukina na Kenya mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu bagore, yatangiye gukora imyitozo yitegura iyo mikino ikaba inakina imikino ya gicuti n’amakipe y’ingimbi ya hano mu Rwanda.
Mu mudugudu wa Maya mu kagari ka Nyaruka mu murenge wa Cyumba ho mu karere ka Gicumbi hatoraguwe umurambo w’umugore w’imyaka 20 witwa Nyirabizeyimana Cyirata Gato.
Abana n’abarezi bo mu bigo birenga 10 by’amashuri abanza byo mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu bagaragarije ineza ikomeye imiryango 27 y’abirukanwe muri Tanzaniya bakaza gutuzwa muri uwo murenge babagenera inkunga zitandukanye.
Bamwe mu baturage bakoreye imirimo y’ubwubatsi n’abahaye ibikoresho by’ubwubatsi entreprise ECOQUEEN ihagarariwe Rwigamba Jean de Dieu barasaba ko bakwishyurwa amafaranga yabo kuko hashize hafi imyaka 2 batishyuwe, amaso akaba yaraheze mu kirere.
Bizimana Abdou uzwi ku izina rya Becken atangaza ko rimwe mu ibanga ryatumye ashobora kwihererana ikipe ya Mukura akayinyabika ibitego 3-0 ari imikoranire myiza afitanye n’ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles atoza.
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku mugoroba wa taliki ya 3/2/2014 mu karere ka Rubavu yangije amazu y’abaturage, umwe akubitwa n’inkuba ahita ajyanwa kwa muganga.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen. Joseph Nzabamwita, yunganiwe n’umuyobozi w’ingabo za Loni muri Congo (MONUSCO), batangaje ko nta yandi mahitamo umutwe wa FDLR, uretse gushyira intwaro hasi; bitaba ibyo igabwaho ibitero.
Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), Jean Baptiste Nsengiyumva, aratangaza ko ubutaka bw’akarere ka Rutsiro bugiye gukorwaho ubushakashatsi mu rwego rwo kureba ibintu birimo bituma inkuba zikibasira cyane ugereranyije n’ahandi mu gihugu.
Nyuma yuko akarere ka Rusizi kemereye urwunge rw’amashuri rwa Murira ruri mu murenge wa Muganza gusana amashuri yangijwe n’ibiza, ubuyobozi bw’iryo shuri buvuga ko bwatunguwe no guhagarikwa kubaka bigatuma abanyeshuri bigira mu rusengero no mu bubiko (stock).
Mohsen Shaari, umunyarabiyasawudite (Arabie Saoudite) w’imyaka 20, yataye ibiro birenga ½ cy’ibyo yari afite, abikesha ibitaro by’i Riyad ari kuvurirwamo. Kubasha kuvurwa abikesha umwami w’iki gihugu Abdullah.
Mu gihe mu midugudu yose igize umurenge wa Gacurabwenge, hashyizweho gahunda zo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, haracyari imwe mu miryango rikigaragaramo.
Ubuyobozi bwa Police y’u Rwanda bwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’uturere turindwi tugize Intara y’Uburengerazuba. Aya masezerano agamije gushimangira ubufatanye bwari busanzwe hagati ya Police n’ubuyobozi mu kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo no gukumira ibyaha bitari byakorwa.
Abanyeshuri 34 b’abahanga batishoboye bo mu karere ka Burera, biga mu mashuri yisumbuye barashimira umuryango ASEF (African Student’s Education Fund) ubahaye ubufasha bakaba babonye ubushobozi bwo gukomeza kwiga.
Umusore witwa Omar Leo w’imyaka 32, ukomoka i Nyamirambo yongeye kugaragara nyuma y’umwaka aburiwe irengero. Hari hakomeje kuvugwa ko yanyerejwe n’inzego z’umutekano ariko we yabihakanye avuga ko yahisemo gutoroka kuko yabonaga umuyobozi wa Green Party, Frank Habineza, yaramugambaniraga.
Ikigo cy’itumanaho cya MTN cyatangaje ko mu mwaka wa 2013 cyungutse 5% by’abafatabuguzi biyongera kuri miliyoni 3.5 gisanganwe, kandi ko cyatanze inkunga ikomeye mu buvuzi, uburezi, ibidukikije n’imirimo kuri benshi mu mwaka wa 2013, imisoro ingana na miliyari 95 n’ishoramari rya miliyari 130 mu myaka itanu ishize.
Hashize imyaka igera kuri itanu uruganda rwahoze rukora ibibiriti ruzwi ku izina rya SORWAL rufunzwe kubera kutabasha kwishyura imisoro rwasabwaga.
Kubera ikibazo cyo kutagira ubuzima gatozi, amakipe ya Rayon Sport na AS Kigali ntabwo azahabwa ubufasha na Minisiteri ya Siporo n’umuco (MINISPOC), nk’uko byajyaga bikorerwa ayandi makipe agiye mu mikino mpuzamahanga.
Gen Paul Rwarakabije wahoze ari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, avuga ko kuba ahamya ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zitigeze zica Abahutu mu nkambi zo muri Congo atari uko yageze mu Rwanda ahubwo ngo yabihagazeho.
Umuyobozi mukuru w’idini ry’Abangilikani ku isi, Archbishop Justin Portal Welby, yatangaje ko intera y’iterambere yasanze mu Rwanda nyuma y’amahano ya Jenoside yari yashegeshe igihugu ari ikimenyetso ko Abanyarwanda ari intwari kandi bakomeje gufatana urunana bazagera ku byiza bitangaje kurushaho.
Mu rwego rwo gukomeza kwitegura kujya muri Cameroun mu mikino ya nyuma y’amajonjora yo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi kizabera muri Pologne muri Kanama uyu mwaka, ikipe y’u Rwanda ya volleyball yakinnye imikino ibiri na Botswana i Kigali, maze yombi u Rwanda ruyitsinda ku buryo bworoshye.
Umugabo utuye mu mudugudu wa Nyakarambi, akagari ka Muyira mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro yafashwe n’umurenge wa Manihira yoherezwa kuri polisi tariki 03/02/2014 kugira ngo akurikiranwe ku cyaha akekwaho cyo gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko.
Abaturage bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza barahamya ko guhinga ku materase y’indinganire byabagiriye akamaro kanini kuko umusaruro babonaga wikubye inshuro zisaga enye, nk’uko bamwe babitangarije Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi ubwo yasuraga uwo murenge tariki 03/02/2014.
Uko u Rwanda rukomeza gutera imbere hifashishijwe ikoranabuhanga, niko n’Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye bakomeza kugendana naryo hanavumburwa ubumenyi buhanitse mu kuryifashisha mu kwihangira imirimo.
Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bambika abageni bakoze ubukwe mu mwaka wa 2014 bavuga ko ibara ry’ubururu ryitwa bleu turquoise ari ryo rigezweho.
Umunyamerika witwaga Billy Standley, yari yarifuje ko umunsi yapfuye azashyinguranwa na moto ye yo mu bwoko bwa Harley Davidson, mu isanduku ibonerana. Icyifuzo cye cyubahirijwe kuwa gatanu ushize.
Ku nshuro ya mbere, umuhanzi Cubaka Justin wamenyekanye cyane kubera ubuhanga bwe mu gucuranga akaba anakunze kugaragara acurangira abandi bahanzi mu bitaramo, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise “Ijwi ryiza”.
Itsinda “Beauty for Ashes” ryatangije gahunda y’ibitaramo byo kumenyekanisha alubumu yabo nshya “The Wonders of the Son” bakoze umwaka ushize, ibi bitaramo bikaba bizazenguruka igihugu cyose.
Itsinda ry’abaganga b’inzobere bavuye mu gihugu cy’Ubwongereza bari mu bitaro bya Gahini mu karere ka Kayonza, aho kuva tariki 03/02/2014 bari kuvura indwara ya Hernia, benshi bita Haniya mu Kinyarwanda.
Umusore witwa Nzeyimana Valens w’imyaka 20 y’amavuko, wari utuye mu Mudugudu wa Kinyana, Akagali ka Nyagishozi, mu Murenge wa Kageyo ho mu Karere ka Gatsibo, yitabye Imana tariki 02/02/2014 azize umuriro w’amashanyarazi.
Mu gasenteri ko mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera mu kizu kitabagamo abantu hatoraguwe umurambo w’umugabo witwa Nshimiyimana Alexis w’imyaka 39 y’amavuko bikekwako yaba yishwe n’inzoga dore ko atajyaga akoza mu kanwa ibyo kurya.
Mu mpera z’icyumweru gishize, imvura nyinshi ivanze n’inkuba yaguye mu kagali ka Kavumu, umurenge wa Busogo mu karere ka Musanze yahitanye abana babiri bari munsi y’imyaka 10, abatuye aka kagali bakavuga ko hakwiye kuboneka imirindankuba kuko ari kenshi bibasirwa n’iki kiza.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 03/02/2014, akarere ka Nyamagabe kakiriye urumuri rw’ikizere rutazima ruri kuzenguruka uturere twose tw’igihugu, urumuri rwageze muri aka karere ruturutse mu karere ka Nyaruguru.
Umusore witwa Nshimiyimana w’imyaka 18 y’amavuko, arashakishwa n’inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage kubera akekwaho gusambanya ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 10 y’amavuko.
Inzu y’uwitwa Ngerageze Jean Bosco utuye mu mudugudu wa Rwankonjo akagari ka Rukizi Mu murenge wa Cyumba akarere ka Gicumbi yafashwe n’inkongi y’umuriro ibyari mu nzu byose birashya birakongoka.
Zimwe mu ntore ziri ku rugerero mu karere ka Nyabihu zandikiye Perezida Paul Kagame ubutumwa bwibandaga ahanini ku kumushimira uburyo bwiza ayoboye u Rwanda ndetse na gahunda nyinshi nziza zizanira iterambere n’amahoro Abanyarwanda yagiye atekereza zikanashyirwa mu bikorwa.
Nyuma yo kwigishwa gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” abagorowa bafungiye muri gereza nkuru ya Miyove yo mu karere ka Gicumbi batangaza ko izabafasha kubana neza n’abo bahemukiye bityo bakibona muri sosiyete nyarwanda nta pfunwe bafite kuko bazaba barababariwe ibyaha bakoze n’abo bahemukiye.
Kuva ku itariki 30/01/2014, abakozi batanu b’akarere ka Nyamasheke barimo batatu bahoze mu kanama k’amasoko mu mwaka wa 2011 ndetse n’Aba-Enjenyeri (Engineers) babiri, bafungiye kuri Station ya Polisi ya Ruharambuga muri aka karere, cyakora icyo bafungiye ntikiratangazwa.
Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera mu Rwanda butarangaza ko kuri ubu bwifuza kugira uruhare runini mu bukungu bw’igihugu bitandukanye n’ibiriho ko Leta ariyo ifite uruhare runini.
Bamwe mu bagororwa bo muri gereza ya Muhanga bakurikiranweho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, baratangaza ko bamaze kubohoka ku buryo banatangiye kugaragaza aho bajugunye imibiri y’Abatutsi bishe mu gihe cya Jenoside.
Umutwe w’ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukorera muri Afurika mu gutoza abajya mu butumwa bw’amahoro(ACOTA), wemeza ko ingabo z’u Rwanda zifite ubushobozi buhambaye mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi; ngo akaba ari yo mpamvu ubufatanye bw’ibihugu byombi buzahoraho.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 03/02/2014 mu masaha ya saa tatu n’igice, imodoka yo mu bwoko bwa Dyna ifite nomero ziyiranga RAB 954 G yagonze inzu y’ubucuruzi mu mujyi wa Nyamagabe ariko ntawahasize ubuzima cyangwa ngo akomereke.
Mu ijoro rishyira tariki 02/02/2014, mu kagali ka Ndatemwa, umurenge wa Kiziguro ho mu Karere ka Gatsibo, hibwe ibendera ry’igihugu, ku biro aka kagali gakoreramo, abaryibye kugeza ubu ntibaramenyekana.
Abakora imyuga itandukanye mu karere ka Rutsiro barashimira Leta iri kububakira ahantu hujuje ibyangombwa kandi hakorerwa imyuga y’ubwoko bwinshi hazwi ku izina ry’Agakiriro kuko bizatuma ubakeneye abasha kumenya aho abashakira kandi na bo bakorere hamwe barusheho gufashanya no kwiteza imbere.