Gakenke: Umugabo yakubise umugore we inda ivamo none aricuza

Hagumimana Jean Damascene w’imyaka 48 utuye mu Kagali ka Rugimbu, Umurenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke avuga ko afite agahinda ko yakubise umugore ageza n’ubwo akuramo inda.

Mu ijwi rituje, Hagumimana yagize ati: “Nkurikije ibyo nakoreraga umugore wanjye Uwimana Marie byari biteye agahinda, numvaga ko igitoki kiri mu rutoki nta jambo yagiraga; nkumva ko intama iri mu rugo, we nta jambo yagira nkayigurisha….amafaranga nkayajyana mu kabari nataha nkamusanga mu rugo nkamukubita rwose…”.

Hagumimana asanga yarahemukiye umugore we cyane amuhohotera ku mutungo no ku mubiri.
Hagumimana asanga yarahemukiye umugore we cyane amuhohotera ku mutungo no ku mubiri.

Ngo umugore ntiyashimishwaga n’uko umugabo we akoresha umutungo w’urugo nabi kandi ntagire n’icyo azanira abana bigatera amakimbirane. Yongeraho ko icyakurikiragaho ari ukumuhata inkoni, hari n’igihe yamukubise atwite kubera agahinda akurizamo gukuramo inda.

Hagumimana ugaragaza ko yahindutse nyuma yo kwigishwa ku burenganzira bw’umugore n’Umushinga “Umugore arumvwa” wa Haguruka, yunzemo agira ati: “… nkamukubita inshuro zitabarika, rimwe yabaga afite inda kubera agahinda ugasanga inda ivuyemo kubera guhora mutoteza, yewe naramubabaje cyane icyo gihe.

Ariko icyo nshima umuryango Haguruka, abantu mwagiye muhugura bakadusanga mu midugudu batubwira ko twakumvikana ku mutungo mbere yo kuwukoresha, ibyo njye na madame twarabyubahirije none tubanye neza.”

Hagumimana yarahindutse none asigaye abanye neza n'umugore we.
Hagumimana yarahindutse none asigaye abanye neza n’umugore we.

Undi muryango wigishijwe n’imboni za Haguruka ukisubiraho ni uwa Nyirabiziyaremye Domithile na Nzabandora Emmanuel watangarije Kigali Today ko amakimbirane yabo na bo yaterwaga no kutumvikana ku mucingurire y’umutungo aho umugore yawukumirwagaho kandi yagize uruhare mu kuwushaka.

Bemeza ko inama bahawe n’imboni za Haguruka zabafashije, umugabo arikosora amahoro ahinda mu rugo. Mu gihe gito bamaze babanye neza, ngo ubu hari impinduka nini mu rugo rwabo, bishyurira abana babiri biga mu mashuri yisumbuye amafaranga y’ishuri kandi mbere byari byarabananiye kubera umugabo watsindaga amafaranga yose mu nzoga.

Umushinga Haguruka wahuguye abagore n’abagabo ku masezerano mpuzamahanga n’ayo mu gihugu akumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abo bita “imboni” kugira ngo bagire uruhare aho batuye mu kurwanya ihohoterwa.

Ku munsi wiswe “Media Day” wabereye mu Murenge wa Kivuruga tariki 22/01/2014, Kalisa Justin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga yavuze ko ayo mahugurwa yatanze umusaruro mu murenge ayobora dore ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryagabanutse, ariko ngo ikibazo gikomeye gitura ritarangira ni imyumvire ishingiye ku muco nyarwanda.

Abayobozi b'umurenge na Haguruka ndetse n'imboni zabo bitabiriye Media day.
Abayobozi b’umurenge na Haguruka ndetse n’imboni zabo bitabiriye Media day.

Bwana Kalisa agira abagabo inama yo gufata abagore nka bo ubwabo nk’uko badashobora kwihohotera badakwiye guhohotera abagore babo kandi ari umuntu umwe. Ati: “Bibiliya iravuga ngo: ‘Umugore nanjye turi umwe’ nimbona ko mpohoteye umugore mba nihohoteye twese tugafata iyo principle byaba ari byiza.”

Umushinga “umugore arumvwa” watangiye gukorera mu Karere ka Gakenke tariki 24/07/2013, ukaba ukorera mu mirenge 10 y’Akarere ka Gakenke, biteganyijwe uzamara imyaka ibiri.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka