Nyamasheke: Inama y’umutekano yafashe umwanzuro wo gufunga utubari ba nyiratwo batuyemo

Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke yateranye kuri uyu wa Kane tariki ya 23/01/2014 yafashe umwanzuro wo gufunga utubari dukorerwamo kandi ba nyiratwo badutuyemo. Ibi ngo bigamije kubungabunga umutekano ndetse no kubahiriza amasaha yashyizweho yo gufunga no gufungura utubari tw’inzoga.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, ari na we wayoboye iyi nama, avuga ko nta kabari gakwiriye kuba mu ngo ahubwo ko utubari twose dukwiriye kuba ku nsisiro (centres) zizwi, aho dushobora gukurikiranwa.

Uyu mwanzuro wo gufunga utubari turi mu ngo abantu batuyemo wari waragiye ufatwa no mu nama z’umutekano z’akarere ka Nyamasheke mu bihe byatambutse. Iyi nama y’umutekano ikaba yongeye gusaba ko habaho ikurikirana kugira ngo harebwe niba hari aho dusigaye maze dufungwe burundu.

Inama y'umutekano yaguye y'akarere ka Nyamasheke yafashe umwanzuro wo gufunga utubari two mu ngo kuko duteza umutekano muke.
Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke yafashe umwanzuro wo gufunga utubari two mu ngo kuko duteza umutekano muke.

Habyarimana agaragaza ko utu tubari tubangamira umutekano kuko ubusanzwe hashyizweho amasaha yo gufungura no gufunga utubari (17h00 – 20h00), mu gihe utu tubari twaba turi mu ngo, bigoye kubikurikirana kuko hari aho usanga utwo tubari two mu ngo dukora amasaha 24/24.

Ikindi kandi ngo utubari two mu ngo duteza umutekano muke no mu burere bw’abana, bityo ngo kudufunga bikaba ari no mu rwego rwo kurinda abana gukurira mu biyobyabwenge.

Muri rusange, iyi nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke yashimye uburyo umutekano wifashe ku buryo ngo ibyaha bigenda bigabanuka kandi hakishimirwa ko mu gihe cy’iminsi mikuru yasozaga umwaka ushize ndetse no gutangira uyu wa 2014, abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano babashije kuwubungabunga ku kigero gishimishije.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yagaragaje ko kuba umutekano wifashe neza bigaragaza uruhare rw’abaturage, bityo ngo bakaba basabwa gukomeza uruhare rwabo mu kuwubungabunga, by’umwihariko hakazwa amarondo ku rwego rw’umudugudu ndetse no gutanga amakuru ku gihe y’ahakekwa icyahungabanya umutekano.

Inzego z'umutekano n'ubuyobozi bw'ibanze bitabiriye iyi nama y'umutekano.
Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze bitabiriye iyi nama y’umutekano.

Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyi nama y’umutekano harimo kuganira na Sosiyete y’Abashinwa (China Road and Bridge Corporation) ikora umuhanda wa kaburimbo muri aka karere ku buryo yakoresha abarinzi b’umwuga ngo kuko gukoresha abazamu basanzwe, bituma habaho akajagari k’ubujura muri iyi sosiyete, hakiyongeraho ibijyanye n’imikorere y’abakozi bayo, na byo bihungabanya umutekano.

Iyi nama kandi yafashe umwanzuro w’uko abaturage baturiye ikiyaga cya Kivu bakwiriye kurwanya ba rushimusi bakoresha imitego itemewe muri iki kiyaga kuko yangiza umusaruro w’amafi, bityo bikaba bishobora guteza ingorane ku baturage baba bategerejemo imibereho ari benshi.

Iyi nama y’umutekano kandi yaganiriye ku myiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, imyiteguro yo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu uzaba tariki ya 1/02/2014 ndetse igaruka no ku mihigo ya 2013-2014.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka