Ngoma: Umugore yafashwe amaze umwaka n’igice acuruza urumogi ntawe ubizi

Mukabemeye Patricia w’imyaka 45 ufite umugabo n’umwana umwe utuye mu murenge wa Sake mu karere ka Ngoma, kuwa 21 Mutarama 2014 yafatanwe utubure 48 tw’urumogi arucururiza iwe mu rugo.

Uyu mugore yahise yiyemerera icyaha anasaba imbabazi ko atazongera ndetse anivugira ko yari amaze umwaka n’igice arucuruza atarafatwa.

Nkuko akomeza abitangaza ngo gucuruza urumogi yabitewe no gushka amaramuko, aho ngo yarugemurirwaga n’abantu barukuraga mu karere ka Kirehe.

Nubwo ariko hari benshi bafatanwa ibiyobyabwenge bakavuga ko babicuruza babitewe no gushaka amaramuko, umuyobizi w’umurenge wa Sake, Nyamihana Philippe, yavuze ko nta shingiro bifite.

Yagize ati “Njyewe ahubwo nabagira inama ko babireka ntihagire n’uwibeshya ngo aziko azabonera amaramuko mu gucuruza ibiyobyabwenge kuko iyo ufashwe ugafungwa ibyo uhombye biruta kure amafaranga uvuga ko wungutse utarafatwa. Inkindi kandi uba wica Abanyarwanda bagakoreye igihugu.”

Mu murenge uturanye n’uyu wa Sake, nta cyumweru cyari gishize hafatiwe umusore wahingaga urumogi mu bigori byari mu nsina mu gikari iwe aho yafatanwe ibiti 39 by’urumogi yarabihinze.

Ntibyari bikunze kubaho ko umugore w’umubyeyi afatirwa mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge nk’urumogi. Ahantu yarucururizaga hitaruye umujyi wa Sake.

Urumogi rufatwa nk’ikiyobyabwenge. Itundwa, icuruzwa ndetse no kurunwa bihanirwa n’amategeko y’u Rwanda ikindi kandi bikaba byarakomeje kugaragazwa ko unyweye urumogi rutuma ata ubwenge akaba yakora ibikorwa bihungabanya umutekano birimo gukutita no gukomeretswa ndetse no gufata ku ngufu nkuko byagiye bigaragara.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka