Ambassaderi wa Leta zunze ubumwe z’America mu Rwanda Donald W. Koran, arashimira uburyo inkunga leta y’igihugu cye itanga mu bikorwa byo kurwanya Malariya ikoreshwa neza mu Rwanda.
Polisi y’u Rwanda icumbikiye umugore wo muri ako karere ukurikiranyweho ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano n’iterambwoba, akaba acumbikiwe kuri station ya polisi ya Ngororero.
Muri tombola y’uko amakipe azahura mu marushanwa Nyafurika yabereye i Marrakech muri Maroc ku itariki ya 16/12/2013, Rayon Sport yo mu Rwanda yatomboye kuzahura na AC Leopard yo muri Congo-Brazzaville, naho AS Kigali ikazakina na Academie Tchite y’i Burundi.
Nshimyumuremyi Cephas, umwarimu mu rwunge rw’amashuri rwa Kabaya mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze yihangiye umurimo wo gukora amavuta yo kwisiga akoresheje ibimera biboneka mu karere akoreramo, none nyuma y’amezi arindwi atangije umushahara we ubu amaze kugira umushinga ubarirwa agaciro k’amafaranga agera kuri (…)
Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege Rwandair yungutse umuyobozi w’indege wa mbere w’Umunyarwanda uzajya atwara indege nini yo mu bwoko bwa Boeing 737.
Urubyiruko 450 rwo muri paruwasi ya Crête Congo Nil ruturuka mu mirenge itanu yo mu karere ka Rutsiro rwihaye intego yo kujya kubera intangarugero urundi rubyiruko bagenzi babo kugira ngo babashishikarize gukunda Imana no kwitabira gahunda za leta zigamije iterambere.
Intore zatorezwaga mu karere ka Ngoma mu cyiciro cya mbere cyo gutoza urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2013 izi ntore zasabwe kuba intangarugero mu byo zizakora byose kandi zigaharanira kubaka ubumwe mu Banyarwanda.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aravuga ko Umunyarwanda atari ubyitirirwa, byaba bishingiye ku kuvuka cyangwa igice abarizwamo ahubwo ko ari uharanira ineza y’abandi Banyarwanda, “akihesha agaciro”, akirinda kwiyoberanya no kuvuga abantu kurusha kuvuga ibintu.
Nyuma y’uko abaturage bororera hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo mu gace ka Rubavu barambwiwe kujya batanga amafaranga mu basirikari ba Congo babaga babatwariye amatungo ngo bayasubizwe, ubu haravugwa ko umushumba yambuye imbunda umusirikari wa Congo wari uje kwiba inka agakizwa n’amaguru, ariko ngo bagenzi be bakaba noneho (…)
Akarere ka Nyamagabe kemeje ko guhera mu ntangiriro z’icyumweru gitaha hazatangira kubahirizwa amabwiriza adasanzwe yo gucunga umutekano ngo hatagira umuturage n’umwe uzongera guhutazwa no kwamburwa utwe kandi ngo Inkeragutabara zikazaba ku isonga y’iyo gahunda kubera ubumenyi n’uubunararibonye zifite.
Nyuma y’uko yumvise neza gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’ umukobwa witwa Nyirabenda Jeanne wo mu karere ka Gisagara yafashe icyemezo cyo gusaba imbabazi mugenzi we BampireJeanne kuko ngo yamwangaga cyane yarananiwe kumwakira abitewe no kuba umubyeyi w’uyu Bampire yarishe abo mu muryango wa Nyabenda muri Jenoside yakorewe (…)
Tombola yabereye i Nyon mu Busuwisi yerekanye uko amakipe y’ibihanganye ku mugabane w’Uburayi azahura muri 1/8 cy’irangiza, hakaba harimo imikino imwe benshi bemeza ko izaba ikomeye cyane nk’aho Arsenal yo mu Bwongereza yatomboye kuzahura na Bayern Munich yo mu Budage, naho Manchester City nayo yo mu Bwongereza itombora FC (…)
Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, ku mugoroba wo kuri uyu mbere tariki 16/12/2013 perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragarije Abanyarwanda uko igihugu gihagaze kuri ubu mu ijambo yavugiye mu ngoro y’inteko Ishinga Amategeko.
Abagize inteko zishinga amategeko mu bihugu by’u Burundi, u Rwanda na Kongo biyemeje ko bagiye guhwiturira leta z’ibyo bihugu gutanga imisanzu bitagitanga ndetse bikishyura n’imyenda myinshi bibereyemo umuryango wa CEPGL ngo kuko bizawufasha kubyuka no kwihutisha iterambere abaturage bo mu biyaga bigari bakeneye.
Inzego z’umutekano zifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage zataye muri yombi inzererezi n’abadafite ibyangombwa bibaranga bagera kuri 25.
Mbarushimana Viateur w’imyaka 40, ari mu maboko ya polisi y’u Rwanda mu karere ka Ruhango azira guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 kugira ngo ababarirwe icyaho cyo gucuruza kanyanga.
Abayoboke b’idini ya Methodiste Libre ryo mu Rwanda biriwe mu birori ku cyumweru tariki ya 15/12/2013 ubwo muri iryo dini batangaga inshingano z’ubupasiteri ku bantu batanu mu mihango yabereye ahitwa Kibogora mu karere ka Nyamasheke.
Umuhanzi w’Umunyarwanda Alpha Rwirangira yongeye gutangaza ko kuri Noheli azataramira abana bato ba hano mu Rwanda nk’uko asanzwe abigenza mu mpera z’umwaka.
Umugabo ukora umwuga wo kwamamaza no gushishikariza abantu kujya bahahirana n’ikigo akorera yahanishijwe kuzatanga amande angana na miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda azira ko ngo yakomanze ku rugo yashakaga kumenyesha iby’ubucuruzi bwe kandi kuri urwo rugo batajya bihanganira ababakomangira ku miryango.
Imodoka yo mu bwoko bita Fuso yagonze umwana w’imyaka 10 wabarizwaga mu kagari ka Kindama mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera, ajyanwa kwa muganga ariko agerayo yashizemo umwuka.
Ngo hari ababona umuntu ucecetse bidasanzwe bakamwita umufilozofe, babona uwambaye uko yishakiye bakamwita umufilozofe, ariko ngo ntabwo aribyo kuko ubundi umufilozofe ngo ari umuntu uba afite ibitekerezo biri ku rwego rwo hejuru kandi uba akwiye kumvwa kuko amurikira sosiyeti nk’uko Dr. Nzeyimana Isaïe w’umuhanga muri (…)
Ubwo Intore zo mu karere ka Nyamagabe zasozaga icyiciro cya mbere mbere cy’urugerero cyigizwe no gutozwa wabaye kuwa gatandatu tariki ya 14/12/2013, zasabwe kuzarangwa n’ibikorwa bifite intego mu cyiciro cy’urugerero cyizakurikiraho kuko ari bwo zizatanga umusaruro Abanyarwanda bazitegerejeho.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wari usanzwe ari perezida w’ishyaka rya FPR-Inkotanyi yaraye yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora uwo muryango mu myaka ine iri imbere nk’uko byavuye mu matora yabaye ku cyumweru tariki 15/12/2013, aho yatowe n’abantu 1948 muri 1957 batoye; akaba yatsinze Sheikh Abdul Karim Harelimana (…)
Rayon Sport yageze ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agatarenganyo rwa shampiyona y’u Rwanda ubwo yatsindaga Marine FC ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 10 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 15/12/2013.
Umuraza Landrada, komiseri muri komisiyo y’igihugu y’itorero arasaba intore zigiye ku rugerero kutazihanganira na rimwe umuntu wese washaka guhungabanya Ubunyarwanda. Ibi yabivugiye mu muhango wo gusoza icyiciro cya mbere cy’urugerero rw’intore zikabakaba 700 zatorezwaga mu ishuri rya APEGA Gahengeri mu karere ka Rwamagana (…)
Umwana w’umukobwa w’imyaka 11 wo mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza umaze iminsi arumwe n’imbwa ubu aragaragaza ibimenyetso nk’iby’inyamaswa aho yemera kurya gusa ibyo bataye hasi akabitoza umunwa ndetse hakiyongeraho no kumoka nk’imbwa.
Umugabo witwa Nkunzimana Samson ubu uri gukabakaba imyaka 40 ari mu basoje itorero ry’igihugu kuri College ya Nyarutovu mu karere ka Gakenke nk’umunyeshuri urangije amashuri yisumbuye ariko atandukanye n’abandi bari kumwe aho mu itorero kuko we yize amashuri akuze cyane. Ngo yatangiye muri 9YBE afite imyaka 33, uyu mwaka (…)
Abaturage 302 babaga muri gahunda yitwa VUP isanzwe ifasha abatishoboye mu murenge wa Mushubi mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko bagiye kubaka uruganda rutunganya ibigori rukoramo kawunga kugira ngo ruzabafashe gukomeza kwiteza imbere kuko bemeza ko batagikeneye gufashwa ahubwo bahagurukiye iterambere rirambye.
Mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi hagaragaye abasore batatu bari bashungerewe n’abaturage bavugaga ko ari abajura bibye ihene bakazibagira mu nzu bacumbitsemo, ndetse abo basore bari bambitswe inyama z’izo hene mu ijosi abaturage babashyiriye abashinzwe umutekano.
Umuryango w’abakomoka kuwitwa Busindu barasaba akarere ka Ngororero kubasubiza cyangwa bakabishyura agaciro k’ahubatswe umurenge wa Muhororo muri ako karere, nyuma y’uko uyu muryango utangiye gusubiza ahenshi muho bari bambuwe ubwo bahungaga mu 1959.
Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo arahakana amakuru amaze iminsi amuvugwaho ko yaba atwite, ahubwo agahamya ko kubyibuha bisanzwe aribyo abantu baheraho bavuga ko yaba atwite.
Abantu bakomeje kwibaza ku hazaza h’isoko rya Bikingi riherereye mu dugudu wa Bikingi, akarere ka Nyabihu, nyuma y’uko ryubatswe ku buryo bwa kijyambere ariko abacuruzi barijyamo ntibabone abakiriya nkuko babyifuzaga.
Intumwa za rubanda 23 n’izindi mpugucye mu muryango w’ubukungu w’ibiyaga bigari (CEPGL) kuva taliki ya 12/12/2013 bari mu Rwanda mu kuganira imikorere y’uyu muryango n’ibibazo uhura nabyo mu gushyira mu bikorwa inshingano ufite.
Abayobozi bo mu karere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba basabwe kwita ku mutekano muri uku kwezi kw’iminsi mikuru, nk’uko babisabwe mu nama y’umutekano yaguye, yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 13/12/2013.
Nyuma y’ukwezi kumwe shampiyona y’umupira w’amaguru yarasubitswe kubera ko ikipe y’igihugu yari mu irushanwa ry’igikombe cya CECAFA muri Kenya, irasubukurwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14/12/2013, umukino ukomeye ukazaba ku cyumweru APR FC yakira Kiyovu Sport kuri Stade Amahoro.
Samson Nkunzimana w’imyaka 40 ari mu itorero ry’igihugu kuri College ya Nyarutovu, Akarere ka Gakenke nk’umunyeshuri urangije amashuri yisumbuye ariko atandukanye n’abandi kubera ko we yize akuze cyane.
Gahunda z’ubuyobozi bw’uturere mu Rwanda ngo zigomba gushyirwa mu bikorwa hitawe ku mishinga mpuzamahanga yo kurengera no kubyaza umusaruro amazi y’uruzi rwa Nil, nk’uko byifujwe n’abahagarariye umuryango wo guteza imbere ibihugu bigize ikibaya cy’uruzi rwa Nile hashingiwe ku mazi yarwo(NBI/NELSAP).
Abayobozi batandukanye bo ku rwego rw’igihugu n’abakirisitu banyuranye bahuriye kuri Paruwasi Regina Pacis yo mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo mu gitambo cya missa cyo gusabira Nyakiwgendera Nelson Mandela, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13/12/203.
Depo y’amarangi y’ishyirahamwe ry’abantu babiri ryitwa SOGECORWA na zimwe mu nyubako ziyegereye, imbere y’ahahoze hitwa kuri ETO-Muhima mu mujyi wa Kigali, hazindutse hibasirwa n’inkongi y’umuriro, ahanga saa moya za mu gitondo kuri uyu wa gatandatu tariki 14/12/2013.
Umufasha wa perezida Kagame yifatanyije n’abana b’imfubyi ziba mu kigo cya Noel Nyundo mu mihango yo kwitegura gusoza umwaka wa 2013, ashyikiriza abandi 22 inzu zo kubamo, naho abarenga 50 bashyikirizwa imiryango izabarera kandi asangira nabo ifunguro yabageneye mu bihe byo gusoza umwaka.
Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 utaramenyekana umwirondoro yasanzwe mu giti cy’umwembe yimanitse mu kagozi mu mudugudu wa Kinanira, akagari ka Nyamagana, mu murenge wa Remera ho mu karere ka Ngoma.
Umwarimu witwa Nsenguyumva Laurent w’imyaka 57 wari utuye mu kagali ka Kinunga mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma yagonzwe n’imodoka ahita apfa mu ijoro ryo kuwa 12 rishyira 13/12/2013.
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe amajyambere UNDP ryahaye u Rwanda igihembo cy’amadolari y’Amerika ibihumbi 75, kubera Video yarushije izindi muri Afurika mu kugira umwimerere yiswe Youth Connekt hangout, yakozwe na minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga MYICT. Ministry of Youth and ICT.
Abayobozi b’ibitaro by’uturere twose mu gihugu bahuriye mu bitaro bya Kibogora kuwa 12/12/2013 mu karere ka Nyamasheke mu nama ya buri gihembwe ihuza abaganga hagamijwe kungurana ibitekerezo no gusangira ibyiza bya serivise bamwe bagezeho ndetse no kureba imbogamizi zaba zihari kugira ngo baziganireho bashaka ibisubizo.
Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’Igihugu, Brig. Gen. Bayingana Aimable aravuga ko u Rwanda rukeneye Abanyarwanda bazima mu mitekerereze no ku mubiri kugira ngo babashe kumenya gukora igikiwiye kandi bagikore neza kuko ariyo nzira y’iterambere u Rwanda rukwiye kunyura ngo rutandukane n’amateka mabi yose yaruranze mu bihe (…)
Amakuru aturuka muri Kenya aravuga ko leta ya Kabila n’umutwe wa M23 bashyize umukono ku masezerano y’amahoro mu mujyi wa Nairobi muri Kenya ku munsi w’ejo kuwa 12/12/2013.
Leta y’u Buholandi yahaye u Rwanda miliyari 8.5 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu guhanga no kwita ku mihanda y’igitaka igera ku mirima mu cyaro, kugira ngo ifashe abahinzi kugeza umusaruro wabo ku masoko.
Polisi ikorera mu karere ka Rutsiro kuri station ya Gihango ifatanyije n’abaturage batahuye inzoga z’inkorano zingana na litiro 240 zacuruzwaga, izindi bazifatana abaturage bari bazikoreye mu majerikani bavuye kuzirangura muri bagenzi babo, zikusanyirizwa hamwe ziramenwa kuko zitemewe gukoreshwa mu Rwanda aho zifatwa (…)
Umuturage wo mu karere ka Ngoma yatahuye igisasu ku nzira aho bakeka ko cyashyizwe n’umuntu kuko ngo bagisanze ku nzira nyabagendwa kandi abaturage bari basanzwe bahagenda bakavuga ko urwo rukweto bagisanzemo rutahabaga. Ni igisasu cyo mu bwoko bwa grenade Ntakirutimana Colotilde yasanze mu rukweto iruhande rw’inzira ubwo (…)