Rusizi: Abantu 2 barohamiye mu kiyaga cya kivu
Ubwato bwari butwaye abantu 4 bwahuye n’umuyaga mwinshi mu kivu kuri uyu wa kabiri tariki 21/01/2014, bituma bukora impanuka babiri (Nyirajyambere Anasitasie na Mariya Eugenie) baburirwa irengero.
Ubu bwato buto bwavaga muri Congo bwari bupakiye ibitenge bivuye muri icyo gihugu byambutswa mu buryo butemewe n’amategeko bita magendu cyangwa forode kubera gukwepa imisoro. Ibyo ngo bifitanye isano niyo mpanuka kuko aba bantu barohamye bapakiye ibitenge byinshi bidasoze , aho babijyanaga mu karere ka Nyamasheke.
Ubu bwato bwarohamye saa kumi nebyiri z’umugoroba zo kuwa 21/01/2014, ari nabwo abarobyi bakorera muri ayo mazi bahuruzaga abaturage n’inzego z’umutekano kugirango bakorerwe ubutabazi bwihuse, icyakora muri ubwo butabazi babashije kurokora 2 abandi 2 baburirwa irengero.
Akenshi iyo urebye usanga impanuka zibera mu kiyaga cya Kivu ziva ku burangare bwo kutamenya gukoresha amazi neza kuko baba batambaye umwambaro ukoreshwa mu kwikingira impanuka z’amazi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
imana ibakire mubayo