Abagenda muri EAC ngo bariyongereye kubera ikoreshwa ry’indangamuntu

Gukoresha indangamuntu nk’urwandiko rw’inzira mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya ngo byorohereje abaturage b’ibyo bihugu biri mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), ku buryo abagenzi ngo bamaze kwiyongera kurusha uko byari bisanzwe, nk’uko byemezwa n’abakora mu by’ingendo.

Mutoni Clarisse ukorera kompanyi itwara abagenzi yitwa Kampala Coach, yasobanuye ko imodoka zitakigendamo abagenzi bake nka mbere mu kwezi gushize k’Ukuboza, kandi nyamara ngo ibigo bitwara abagenzi bigenda biba byinshi.

Yavuze ko mu gihe gishize imodoka ifite imyanya 44 yashoboraga kuva i Kigali itarengeje abagenzi 20 bajya i Kampala muri Uganda n’i Nairobi muri Kenya, ariko ubu ngo imodoka zigenda zuzuye buri munsi.

“Imodoka zashoboraga gusibya ingendo bitewe no kubura abagenzi, kuko babonaga ko gushaka urwandiko rwa Passport bibagora bigatuma hagenda bake, ariko ubu umuntu wese wifitiye indangamuntu ye agenda igihe ashakiye; apfa kuba afite amafaranga y’itike gusa”, nk’uko Mutoni yabisobanuye.

Umuyobozi w’indi sosiyete itwara abagenzi ya Jaguar, Mbonyi Jean Marie-Vianney yashimangiye ati: “Abakoresha indangamuntu bajya muri Uganda no muri Kenya cyangwa bavayo, ni benshi cyane kurusha abakoresha inzandiko zisanzwe za laissez-passer na passport”.

Imodoka zitwara abagenzi mu bihugu bigize umuryango wa EAC ngo zisigaye zibona abakiliya benshi.
Imodoka zitwara abagenzi mu bihugu bigize umuryango wa EAC ngo zisigaye zibona abakiliya benshi.

Abagenzi bavuga ko mu gihe ibihugu bya EAC byitegura kuzakora Leta imwe, ikoreshwa ry’indangamuntu nk’urwandiko rw’inzira ari intambwe ikomeye ishimishije ku baturage, kandi ikabafasha gutangira kubana nk’abavandimwe cyangwa abasangiye igihugu kimwe.

Karemera ukomoka mu gihugu cya Uganda, ngo ntiyari agishobora kuza mu Rwanda bitewe no guhenda kw’inzandiko z’inzira, kandi kuzibona nabyo bigatwara igihe. Ashingiye ku mugani uvuga ngo ‘akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze’, Karemera ngo arashaka kugenda ashakisha muri buri gihugu aho ubuzima bworoshye.

Mu modoka ya Kampala Coach, ubu umugenzi ngo yitwaza indangamuntu n’ikiguzi cy’urugendo kingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 yamugeza mu mujyi wa Kampala, mu gihe kugera mu mujyi wa Nairobi ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 27.

Mu mpera z’umwaka ushize, abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC baherutse kwemeza umushinga wo gushyiraho ifaranga rihuriweho n’ibihugu bitanu biwugize, ari byo u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania hamwe n’u Burundi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

NDATOMBOYE UBUKORIRI BWANJYE NGIYE KUBUTEZA IMBERE NA MBUKA IBIHUGU NSHAKE AMASOKO.

justin BARINDA yanditse ku itariki ya: 21-05-2014  →  Musubize

Nta mpamvu yo kutiyongera twaroroherejwe ahubwo reka nshore Imari kahave ubukungu butwiyongerane ibindindi bihugu bikanuye!!

bucumi yanditse ku itariki ya: 22-01-2014  →  Musubize

Nibyo kabisa nibiyongere na activities z’ubucuruzi zirusheho kwiyongera!! gusa hakazwe umutekano gusa!!

gahigi yanditse ku itariki ya: 22-01-2014  →  Musubize

nuko mbona hari ibihugu nka tanzania n’ u burundi batabikozwa

jules yanditse ku itariki ya: 21-01-2014  →  Musubize

nibyo iyo gahunda yaje ikenewe kandi yoroheje ibintu byinshi ndetse yanakemuye byinshi ubu umuntu asigaye ajya Kampala nkujya i Butare ntako bisa rwose!

Mariza yanditse ku itariki ya: 21-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka